Umwanda wo muri amerika watumye norvege ipfunyikira ikipe yabo ibiryo barabyizanira. Irebere nawe

Ntucikwe!

Mu gihe igikombe cy’isi kimaze icyumweru kirenga gitangiye, amakuru akomeje kukivugwaho ni menshi cyane yaba mu kibuga ndetse no hanze yacyo, kuri ubu inkuru igezweho ni iyitangaje yerekeranye n’igihugu cya Norvege (Norway).

Amakuru yosohotse avuga ko iki gihugu cyapakiye ibiryo byinshi kuko bigera kuri Toni yose ndetse ishobora no kuba irenga kugira ngo abakinnyi baserukiye iki gihugu bazarye ibiryo bamenyereye kandi bitunganye uko babyifuza. Ibi biryo byiganjemo ibyo abakinnyi babo bamenyereye iwabo nk’amafi ameze neza ndetse n’imbuto.

Imwe mu mpamvu zatumye bakora ibi, ngo nuko bizera ko mu gikombe cy’isi buri kantu kose kagomba kwitabwaho kuko bitabaye ibyo ngo wakwisanga byose byadogereye.

- Kwamamaza -

Aba bizera ko icyo kurya ku mukinnyi wabigize umwuga ari ikintu cy’ingenzi  bityo ko kigomba gukurikiranwa mu mbaraga zose zishoboka. Burya ngo umukinnyi bimufasha cyane kwitwara neza iyo ibintu amenyereye mu buzima bwe bwa buri munsi abireba hafi aho, ibiryo rero biza ku mwanya wa mbere.

Mu ntangiriro byari byavuzwe ko Norvege yakoze ibi kuko itizeye ubuziranenge bw’ibiryo byo muri Amerika ariko nyuma baza kubishyiraho umucyo ko batifuzaga ko abakinnyi babo Atari byiza ko bahindurirwa ibyo kurya bazi kandi bamenyereye.

Bati: “sibyiza ko mwaba muri kwitegura umukino ukomeye ariko mukaba mutazi ibyo muza kurya mbere yuwo mukino, niyo mpamvu byabaye byiza ko abakinnyi tubazanira ibyo bamenyereye kandi bakunda bakabibona hafi aho”

- Advertisement -spot_img

Inkuru wakunda

SIGA IGISUBIZO

Andika igitekerezo cyawe hano
Andika amazina yawe hano

- Kwamamaza -spot_img

Izindi wasoma ubu