Niba hari uwakubwiye mbere y’uko igikombe cy’isi cya 2026 gitangira ko Messi, Mbappé na Haaland bazagera ku mubare umwe w’ibitego, birashoboka ko wari kubifata nk’inzozi. Ariko ubu ni ko kuri.
Aba rutahizamu batatu bamaze gutsinda ibitego birindwi buri umwe, ibintu bitari byarigeze bibaho mu mateka y’Igikombe cy’Isi. Ni inshuro ya mbere abakinnyi batatu bageze kuri uwo mubare mu irushanwa rimwe, ibintu bikomeje gutuma igikombe cy’isi cy’uyu mwaka cyandikwa mu marushanwa adasanzwe.

Mbappé akomeje kwerekana impano ye yo gutsinda mu mikino ikomeye, Messi na we aracyagaragaza ko imyaka itamubuza gukomeza kwandika amateka, mu gihe Haaland ari gukoresha amahirwe ye ya mbere mu gikombe cy’isi yigarurira imitima ya benshi.
Ese Ni Nde uzasoza ari We Rutahizamu Wa Mbere?
Kimwe mu byatumye iyi mibare izamuka ni uko igikombe cy’isi cy’uyu mwaka gifite amakipe menshi n’imikino myinshi kurusha mbere. Ibyo byongereye amahirwe kuri ba rutahizamu yo gukomeza gutsinda no kwandika amateka mashya.
Nubwo bose bafite ibitego birindwi, irushanwa ntirirarangira. Buri mukino usigaye ushobora guhindura urutonde rw’abatsinze ibitego byinshi.
Mbappé afite umuvuduko n’inararibonye muri gikombe cy’isi. Messi afite ubuhanga bwo guhindura umukino igihe cyose, naho Haaland akomeje kwerekana impamvu ari umwe muri ba rutahizamu batinyitse imbere y’izamu kurusha abandi ku isi.
Ikibazo gisigaye ni kimwe: muri aba batatu, ni nde uzasoza World Cup 2026 ari we uyoboye urutonde rw’abatsinze ibitego byinshi?
Tubwire aho hasi muri comment.



