Koreya ya ruguru yiyemeje kwereka abaturage bayo igikombe cy’isi ku buntu none byarakaje FIFA.

Ntucikwe!

Amarushanwa nk’aya akomeye y’igikombe usanga abantu benshi bayitezeho kwinjiza agatubutse, ariko iyo bigeze ku ma televiziyo mpuzamahanga aba ari ibindi bindi, usanga ibihugu byinshi bigirana amasezerano n’aya ma televiziyo ndetse na FIFA ku buryo bizabasha kwerekana iyi mikino ndetse rimwe na rimwe bikishyura bikabona guhabwa uburenganzira bwo gutambutsa aya mashusho.

Ibi rero siko bimeze muri Koreya ya ruguru, ubu biravugwa ko ikigo cy’igihugu muri koreya cyitwa KCTV kiri gutambutsa imikino yose y’igikombe cy’isi kidafite uburenganzira butangwa na FIFA, bivugwa ko iyi KCTV ishobora kuba ifatira amashusho y’igikombe cy’isi muri kimwe mu bihugu baturanye cyane cyane bakeka ko ari ubushinwa maze aya mashusho abanyagihugu bose bakayareba k’ubuntu nta n’igiceri basabwe kwishyura kuri televiziyo.

Abantu bakomeje gusakuza cyane bavuga ko igihugu kitakabaye gifata ibintu k’ubuntu nta n’ifaranga cyishyuye kandi abanda bishyura, gusa nubwo bimeze uku bivugwa ko FIFA yabuze ayo icira nayo imira ndetse ikaba nta cyemezo na kimwe cyangwa igihano bari bafatira koreya ya ruguru.

- Kwamamaza -

Koreya ya ruguru ni igihugu gikora ibintu byacyo uko gishaka ndetse n’igihe kibishakiye, ibi rero bituma ibihugu byo mu burengerazuba bihora bishinja iki gihugu guhohotera uburenganzira bwa muntu, nubwo abasesenguzi bamwe na bamwe, atari uku babibona, kuko nk’ubu nta gihugu cyaba gihohotera abaturage hanyuma ngo gihindukire kibashakire uko bareba umupira ku buntu mu gihe mubindi bihugu iyi mikino bayishyura mbere yo kuyireba.

- Advertisement -spot_img

Inkuru wakunda

SIGA IGISUBIZO

Andika igitekerezo cyawe hano
Andika amazina yawe hano

- Kwamamaza -spot_img

Izindi wasoma ubu