Thursday, July 30, 2026

Dore impamvu ushobora kuba urwaye kanseri y’amara utabizi kandi wibwira ko uri muzima

Ntucikwe n'Iyi:

Abantu benshi batekereza ko kurya indyo yuzuye, gukora siporo no kugira ibiro bizima bihagije kugira ngo birinde indwara zikomeye nka kanseri. Ariko inkuru ya Maria Kang, umunyamerika wamenyekanye ku isi kubera ubuzima bwiza n’imyitozo ngororamubiri, igaragaza ko ubuzima bushobora kuba butandukanye n’uko bugaragara inyuma.

Uyu mugore w’imyaka 46, akaba umubyeyi w’abana batatu, yatangaje ko mu Ugushyingo 2023 yasanganwe kanseri yo mu mara (colorectal cancer) yo ku rwego rwa kane (Stage 4), ibintu yavuze ko byamuhungabanyije cyane.

- inkuru irakomeza munsi ya ad -

“Natekerezaga ko ndi umuntu muzima kurusha abandi”

Maria Kang yabaye ikimenyabose mu 2013 nyuma y’ifoto yagaragazaga umubiri we umeze neza ari kumwe n’abana be batatu, ifoto yari yanditseho amagambo agira ati “What’s your excuse?” (Ese wowe urwitwazo rwawe ni uruhe?).

Yaje no gushinga imiryango myinshi ishishikariza abantu gukora siporo no kubaho ubuzima bwiza.

Ariko yavuze ko atigeze atekereza ko umunsi umwe ashobora kubwirwa ko arwaye kanseri.

Maria Kang yagaragazaga umubiri we umeze neza ari kumwe n’abana be batatu, ifoto yari yanditseho
amagambo agira ati “What’s your excuse?”

“Byarantunguye cyane kuko numvaga ndi umuntu muzima kurusha abandi bose nari nzi,” yavuze.

Yongeyeho ko yagerageje gushaka impamvu yabimuteye ariko akabura igisubizo.

“Nashakaga kubizira ku mafunguro, ariko sinaryaga nabi. Nayunguraga amazi. Numvaga nta mpamvu n’imwe yari gutuma ndwara kanseri.”

Ikosa yakoze imyaka myinshi

Maria yavuze ko kuva akiri muto yajyaga agira ikibazo cyo kwituma bigoranye ndetse no kubyimba inda, cyane cyane iyo yabaga afite stress.

Yafashaga umubiri we kunywa imiti yoroshya igogorwa cyangwa fibre, ariko ikibazo nticyashiraga.

Nyuma yo gusanganwa kanseri, yavuze ko yamenye ikosa rikomeye yari amaze imyaka akora.

Maria Kang yisanze afite kanseri biturutse mukwiregagiza utuntu duto twabaga kumubiri we

“Twimenyereza ibibazo tugatekereza ko ari ibisanzwe, nyamara si byo.”

Yavuze ko abantu benshi birengagiza ibimenyetso by’umubiri kugeza igihe ikibazo kiba gikomeye.

Ubuvuzi bwamuhinduye ubuzima

Nyuma yo gusuzumwa bakabona ikibyimba mu mara, Maria yabanje kugerageza ubundi buryo bwo kwivuza, ariko ntibwamufashije.

Nyuma yemeye gutangira chimiothérapie (chemotherapy), ikibyimba kiragabanuka ku buryo abaganga bahise bamubaga.

Mu kubagwa, bamukuyemo igice kinini cy’urura rwe, banamukuramo bimwe mu bice by’imyororokere ndetse n’umugereka (appendix).

Uyu munsi, avuga ko ibizamini bikomeje kwerekana ko nta kindi kibyimba gishya kiragaragara, nubwo abaganga bakomeje kumukurikirana buri mezi atandatu.

Kanseri yo mu mara iri kwiyongera mu rubyiruko

Nk’uko Ishyirahamwe rya Kanseri muri Amerika (American Cancer Society) ribitangaza, abantu barenga 158,000 bazasanganwa kanseri yo mu mara muri Amerika mu 2026, mu gihe abarenga 55,000 bashobora guhitanwa na yo.

Nubwo iyi kanseri yagabanutse mu bantu bakuze kubera kwisuzumisha hakiri kare, umubare wayo uri kwiyongera mu bantu bari munsi y’imyaka 50.

Abahanga bavuga ko abantu bafite imyaka 45 kuzamura bagomba gutangira kwisuzumisha buri gihe, ariko n’abakiri bato bagirwa inama yo kujya kwa muganga igihe bagize ibimenyetso bidasanzwe.

“Kugaragara neza si byo bivuze kugira ubuzima bwiza”

Maria Kang yavuze ko urugendo rwo kurwara kanseri rwahinduye uko yabonaga ubuzima.

“Narebaga mu ndorerwamo nkavuga nti: ‘Ndasa n’umuntu muzima, ariko si ko bimeze.'”

Yavuze ko umuntu ashobora kuba afite ibiro bisanzwe, akora siporo kandi agaragara neza, nyamara imbere mu mubiri hari ikibazo gikomeye.

Uyu munsi, ntiyihatira gukora siporo buri munsi nk’uko yabigenzaga mbere. Akunda kugenda n’amaguru, kubyina no gukora imyitozo imushimisha aho gukora ibintu ku gahato.

Icyo abaganga basaba

Abahanga mu buzima basaba abantu kwihutira kujya kwa muganga igihe bafite ibimenyetso bikomeza igihe kirekire, birimo:

  • Guhinduka k’uburyo umuntu yituma.
  • Amaraso mu musarani.
  • Kubabara mu nda bidashira.
  • Kugabanuka ibiro mu buryo budasobanutse.
  • Kubyimba inda cyangwa kugira ibibazo by’igogorwa bikomeza.
Abahanga mu buzima basaba abantu kwihutira kujya kwa muganga igihe bafite ibimenyetso bikomeza igihe kirekire

Nubwo ibi bimenyetso bidahita bisobanura ko umuntu arwaye kanseri, abaganga bavuga ko bidakwiye kwirengagizwa.

The NewsJam:

Inkuru ya Maria Kang iributsa abantu ko ubuzima bwiza butapimirwa ku isura cyangwa ku mubiri umuntu agaragara. Kurya neza no gukora siporo ni ingenzi, ariko no kumva ibimenyetso umubiri utanga no kwisuzumisha hakiri kare bishobora kurokora ubuzima.

SOMA NIYI NKURU: Ngiy’impamvu inda yawe itagabanuka nubwo ukora siporo – Nicyo wakora ubu.

- Advertisement -spot_img

SIGA IGISUBIZO

Andika igitekerezo cyawe hano
Andika amazina yawe hano

- Advertisement -spot_img
Andi Mashya!

Uwo benshi bavugaga Ko Atari Ku rwego rwa Rayon,Ni We Ubu uri kuyiheka

Rimwe na rimwe hari igihe umukinnyi asinyishwa n'ikipe, abafana bagahita bibaza niba koko azayifasha cyangwa niba yaje kongera umubare...
- Advertisement -

Soma n'Izi Nkuru

- Advertisement -