Thursday, July 30, 2026

Kuki Chris Brown ashobora gufungwa imyaka itatu? Dore icyaha yemeye mu rukiko

Ntucikwe n'Iyi:

Umuhanzi w’icyamamare wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika Chris Brown ari mu bihe bikomeye nyuma yo kwemera icyaha mu rukiko rwo i Londres, ibintu bishobora gutuma akatirwa igifungo kigera ku myaka itatu.

Chris Brown yemeye icyaha cyo guteza imvururu (affray) mu rukiko rwa Southwark Crown Court ku wa Gatanu. Icyo cyaha gifitanye isano n’igitero cyabereye muri Tape London nightclub mu mujyi wa Londres ku wa 19 Gashyantare 2023.

- inkuru irakomeza munsi ya ad -

Ubushinjacyaha buvuga ko Chris Brown yakubise producer w’umuziki Abraham Diaw inshuro ebyiri mu mutwe akoresheje icupa ry’ikirahure, mbere y’uko inshuti ye akaba n’umutoza we w’ijwi, Omololu Akinlolu, na we yinjira muri ayo makimbirane agatangira gukubita uwo mugabo. Nyuma y’ibyo, Diaw ngo yanakubiswe amaguru igihe yari amaze kugwa hasi.

Diaw yahise ajyanwa mu bitaro bya St Mary’s Hospital i Londres, aho yavuriwe ibikomere byo ku mutwe no ku ivi.

Mu ntangiriro z’uru rubanza, Chris Brown na Omololu Akinlolu bari bakurikiranyweho ibirego bikomeye birimo gukomeretsa umuntu ku bushake no gutunga intwaro ishobora gukoreshwa mu cyaha, ari yo cupa ry’ikirahure rivugwa muri uru rubanza.

Ubwo Chris Brown yasohokaga mu rukiko yasanganiwe nabafana be maze nawe agenda abaha autograph

Icyakora, nyuma y’uko bemeye icyaha cya affray, ubushinjacyaha bwakuyeho ibyo birego bikomeye, busigaza iki cyaha kimwe bemeye.

Mu mategeko y’u Bwongereza, affray ni icyaha gikozwe iyo umuntu akoresheje cyangwa akangishije gukoresha urugomo mu buryo butuma umuntu uri hafi atinya umutekano we. Iki cyaha gishobora guhanishwa igifungo kitarenze imyaka itatu, ari na yo mpamvu Chris Brown ashobora guhabwa icyo gihano.

Nubwo ari ko biteganywa n’amategeko, ntabwo bivuze ko azahita afungwa imyaka itatu. Urukiko ruzabanza gusuzuma ibintu bitandukanye birimo kuba yemeye icyaha, uko icyaha cyakozwe ndetse n’ibindi bishobora kugabanya cyangwa kongera uburemere bw’igihano.

Biteganyijwe ko Chris Brown na Omololu Akinlolu bazagaruka imbere y’urukiko mu kwezi k’Ukwakira, ari bwo umucamanza azatangaza igihano cya nyuma.

Ibi bibaye nyuma y’uko Chris Brown yari yatawe muri yombi muri Gicurasi 2025 i Manchester, aho yari yagiye mu Bwongereza gukora ibitaramo bya Breezy Bowl Tour. Nyuma y’iminsi mike afunzwe, yarekuwe by’agateganyo amaze gutanga ingwate yagenwe n’urukiko, bituma akomeza urugendo rw’ibitaramo bye.

Si ubwa mbere Chris Brown agarutsweho mu bibazo by’amategeko. Mu 2009, yakatiwe igifungo gisubitse n’imirimo nsimburagifungo nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo gukubita uwari umukunzi we, umuririmbyi Rihanna, mu rubanza rwavugishije benshi ku Isi.

Ese wowe ubona kwemera icyaha bizafasha Chris Brown guhabwa igihano cyoroheje, cyangwa urukiko rukwiye kumuhana by’intangarugero?

- Advertisement -spot_img

SIGA IGISUBIZO

Andika igitekerezo cyawe hano
Andika amazina yawe hano

- Advertisement -spot_img
Andi Mashya!

Uwo benshi bavugaga Ko Atari Ku rwego rwa Rayon,Ni We Ubu uri kuyiheka

Rimwe na rimwe hari igihe umukinnyi asinyishwa n'ikipe, abafana bagahita bibaza niba koko azayifasha cyangwa niba yaje kongera umubare...
- Advertisement -

Soma n'Izi Nkuru

- Advertisement -