Kwikanira cyane mu bwiherero byatumye atakaza ubwonko bwibutsa. Dore ibyo tutari tuzi.

Ntucikwe!

Inkuru iri gukwirakwira ku isi hose kandi yatunguye benshi ni iy’umugore wo mu bushinwa bivugwa ko yatakaje ubwonko bwibutsa bw’imyaka 10 nyuma yuko yagiye mu bwiherero kwituma akikanira bikabije.

Umwana w’uyu mugore yabwiye itangazamakuru ko nyina amaranye igihe ikibazo gikomeye cy’impatwe (constipation), nyuma rero yuko yari avuye mu bwiherero yatunguwe no gusanga hari ibintu na bimwe atibuka, mu gihe cy’amasaha umunani yakurikiye uyu mugore yisanze adashobora kwibuka byibuze ibintu byabaye mu myaka 10 ishize nk’uko umuryango we ubitangaza.

Ibi bimaze kuba yahise ajyanwa kwa muganga igitaraganya bamwitaho ndetse kubw’amahirwe bwagiye gucya mu gitondo ibitekerezo bye byose byagarutse ndetse abaganga bamukurikiranye bemeza ko ubuzima bwe bwasubiye ku murongo.

- Kwamamaza -

Icyakora nubwo yarekuwe agasubira mu rugo, nanone ibyabaye mu masaha umunani kuva avuye mu bwiherero byo yarabyibagiwe ntibyagarutse.

Ibi bintu byo gutakaza ubwonko bwibutsa bitewe no kwikanira cyane ntibyari bisanzwe ahubwo ibizwi biterwa niki kibazo, ibyari bisanzwe bizwi ninko kugira isereri cyangwa se ugatakaza ubwenge bw’igihe gito, none nicyo gutakaza ubwonko bwibutsa cyiyongereyeho.

ese waba wari ubizi?

- Advertisement -spot_img

Inkuru wakunda

SIGA IGISUBIZO

Andika igitekerezo cyawe hano
Andika amazina yawe hano

- Kwamamaza -spot_img

Izindi wasoma ubu