Wednesday, September 9, 2026

“Abanyarwanda ni byo bakunda” – Ese koko? Reka dusase inzobe ku bakora Content z’Ubwiyandarike

Ntucikwe n'Iyi:

Hari ikibazo gikomeye gikwiye gutangira kubazwa mu ruganda rw’imyidagaduro n’imbuga nkoranyambaga mu Rwanda: Ese ibyo Abanyarwanda bareba cyane ni byo koko bakunda, cyangwa ni ibyo bamwe mu bakora content bahisemo kubaha kuko aribyo bibahesha views nyinshi?

Icyo kibazo cyongeye kugira uburemere nyuma y’amagambo yavuzwe n’Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Boniface Rutikanga, waburiye bamwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga ndetse n’abajya mu bikorwa by’imyidagaduro bikabamo imyitwarire idakwiye, harimo ibitutsi, imyambarire idahwitse n’ibindi bikorwa Polisi ivuga ko bitazongera kwihanganirwa.

- inkuru irakomeza munsi ya ad -

ACP Rutikanga yavuze ko hari imyitwarire itazongera kwemerwa mu bitaramo, mu tubari, mu tubyiniro no mu bindi bikorwa bihuriramo abantu benshi. Yagaragaje kandi ko Polisi izakorana n’abategura ibitaramo, aba DJ n’abandi bafite uruhare mu myidagaduro kugira ngo haboneke imyitwarire iboneye.

Ariko amagambo ye akwiye gutuma tunenga ikibazo kirenze ibitaramo n’imyambarire: ubwoko bwa content turimo kubaka kuri social media.

Kuki amatiku n’ibitutsi bihora ari byo bigaragara?

Iyo ufunguye TikTok, YouTube cyangwa izindi mbuga nkoranyambaga, ushobora gusanga content zimwe zishingiye ku gutongana, gutukana, amakimbirane, ubusambanyi, gusebanya cyangwa abantu bashaka gukurura attention mu buryo bukabije ari zo zishyirwa imbere cyane.

Bamwe mu bakora iyo content usanga bavuga ko “Abanyarwanda ari byo bakunda.”

Ariko ibyo si ukuri.

Umuntu ashobora kureba video y’abantu batongana atari uko ayishimiye. Ashobora kuyireba kubera amatsiko. Ashobora kuyireba kuko yabonye abandi bayivugaho. Ashobora kuyireba kuko algorithm yayimushyiriye imbere. Ashobora no kuyireba kugira ngo amenye “icyabaye.”

View ntabwo buri gihe ari vote.

Kureba ntabwo bihita bivuga gushyigikira.

Ni hano amagambo Scovia Mutesi yigeze kuvuga ashobora kugira icyo atwigisha. Yigeze gusobanura ko kuba Abanyarwanda “bashungera” ibintu runaka bidahita bivuga ko babyishimiye. Niba koko babishimye mu buryo bwimbitse, baba bakomeza kubigarukaho igihe kirekire; ariko hari igihe umuntu amara igihe areba content runaka, nyuma akayireka kuko amaze kubona ko nta kindi gishya irimo.

Ibyo ni ibintu abakora content bakwiye gutekerezaho.

Attention si kimwe na loyalty

Umuntu ashobora gukanda kuri video yawe uyu munsi kubera byacitse yabaye, ariko ibyo ntibivuze ko azaba umufana wawe ejo.

Ushobora kubona views 500,000 kuri video y’abantu batongana, ariko ntibivuze ko abo bantu 500,000 bashaka ko ubakorera videos nk’iyo buri munsi.

Hari itandukaniro rinini hagati ya attention na loyalty.

Attention ni ugukora umuntu akakureba.

Loyalty ni ugukora umuntu akakureba ariko akanagaruka kukureba, mbese akaba umuntu wawe.

Kandi kumu content creator ushaka kubaka izina rirambye, loyalty ni yo ifite agaciro kurusha views z’akanya gato.

Nyuma yo gutandukanya byombi, loyalty ni yo ifite agaciro kurusha views z’akanya gato.

Ese koko nta bindi Abanyarwanda bashaka kureba?

Iki ni cyo kibazo gikwiye kubazwa.

Kuki tutavuga ku rubyiruko rufite imishinga mishya?

Kuki tutagaragaza abahanzi bakiri kuzamuka, abakinnyi bafite impano, ba rwiyemezamirimo bato, abahanga mu ikoranabuhanga, abanditsi, abahanzi b’amafilime, abahanga mu myuga n’abandi bantu bafite inkuru zishobora gutera abandi imbaraga?

Kuki tutakora ibiganiro abantu bashobora kureba bakagira icyo bigamo?

Kuki tutakora entertainment ishobora gusetsa umuntu idakeneye gutukana?

Kuki tutakora ibiganiro by’urukundo bitwubaka aho guhora tubishyira mu busambanyi n’amakimbirane?

Kuki tutakora ibiganiro by’abahanzi bituma abantu bamenya uwo muntu, urugendo rwe, ibibazo yanyuzemo, inspiration ye n’ibyo ashaka kugeraho?

Abanyarwanda ntibabuze ubushake bwo kureba content nziza. Ahubwo igihari nuko nta muntu wayibahaye mu buryo bubashimisha.

Umwana uri kuri TikTok na we ari kureba

Hari ikindi kintu tutakwiye kwirengagiza: social media ntabwo igenewe abantu bakuru gusa.

Abakiri bato bagerwaho ningaruka cyane kurusha n’abandi.

Iyo umuntu mukuru afunguye live akumva abantu batukana amagambo mabi, ashobora gufunga telefoni agakomeza ubuzima bwe.

Ariko umwana cyangwa umwangavu ushobora kuba ari kuri iyo platform na we arabyumva.

Iyo gutukana, gusambanya amagambo, gusebanya no kwerekana imyitwarire idakwiye bihindutse “entertainment”, hari ikibazo tugomba kwibazaho: Ni iyihe myitwarire turimo kwigisha abazadukurikira?

Ntabwo bivuze ko buri content igomba kuba inyigisho cyangwa ngo social media ibe ishuri.

Oya.

Abantu bakeneye kwishimisha.

Ariko kwishimisha ntabwo bisaba kwangiza indangagaciro.

Niba audience ireba, umu creator afite inshingano

Hari abavuga bati: “Abantu barabireba, rero ndabikora.”

Iyi argument iroroshye cyane.

Niba abantu bareba umuntu atuka undi, ese ibyo bihita bituma gutukana biba byiza?

Niba abantu bareba umuntu wambaye nabi, ese views zihita zituma ibyo bikorwa biba nta kibazo?

Niba abantu bakunda amakimbirane, ese umu creator agomba gukomeza kuyabyutsa buri munsi kugira ngo abone views?

Oya.

Creator afite amahitamo.

Ashobora guhitamo inzira yoroshye yo gukora byacitse buri munsi cyangwa agahitamo kubaka brand izamubeshaho imyaka myinshi.

Kandi aha ni ho amagambo ya ACP Rutikanga akwiye gutuma abakora entertainment batekereza ku nshingano zabo, atari ukubibona gusa nk’ikumira.

Social media y’u Rwanda dushaka ni iyihe?

Ntabwo ikibazo gikwiye kuba gusa ngo “Ese Polisi izabihagarika?”

Ikibazo gikwiye kuba:

Ese twe ubwacu dushaka kubaka internet imeze ite?

Abakora content bafite inshingano.

Abayireba na bo bafite inshingano.

Abamamaza bafite inshingano.

Platforms na zo zifite uruhare.

Kuko niba buri wese aharanira gusa views z’uyu munsi, ejo dushobora gusigara dufite social media ifite abantu benshi, ariko content nkeya yubaka.

Kandi icyo ni cyo tugomba gutangira kwitondera.

Abanyarwanda barareba. Ariko kureba ntabwo buri gihe ari ugushima.

Hari content abantu bareba kubera ko ari yo yabageze imbere.

Hari content bareba kubera amatsiko.

Hari content bareba kubera ko ishobora kuba byacitse y’umunsi.

Ariko ibyo ntibivuze ko nta bushobozi bwo gukunda content nziza bafite.

Ahubwo ikibazo gishobora kuba iki:

Ese abakora content bafite ubushake bwo kubaha ibyo bakunda, cyangwa bahitamo kubaha ibibahesha views gusa?

Kuko views zishobora kubaka umuntu umunsi umwe.

Ariko content nziza,guhozaho n’ikizere cy’audience ni byo byubaka izina.

Kandi ku muntu ushaka kuzamara imyaka kuri social media, izina rirambye rifite agaciro kurusha byaictse y’iminsi ibiri.

- Advertisement -spot_img

SIGA IGISUBIZO

Andika igitekerezo cyawe hano
Andika amazina yawe hano

- Advertisement -spot_img
Andi Mashya!

Umunyamakuru wa TV muri Misiri yakatiwe urwo gupfa

Umunyamakuru wa televiziyo wo muri Misiri, Sarah Khalifa w’imyaka 39, yakatiwe igihano cy’urupfu hamwe n’abandi bantu 11, nyuma yo...
- Advertisement -

Soma n'Izi Nkuru

- Advertisement -