Tuesday, September 8, 2026

Demokarasi muri Afurika: Ese ni igisubizo cyangwa ni kimwe mu bibazo?

Ntucikwe n'Iyi:

Kuwa gatatu Mata 2026 nibwo perezida wa Burkina Faso Cpt Ibrahim Traore yabwiye abaturage b’igihugu cye kwibagirwa ikintu cyose kijyanye na demokarasi, hari hashize amezi atatu gusa amaze gusesa amashyaka yose yabarizwaga muricyo gihugu. Ubwo yaganiraga n’abanyamakuru yabahaye urugero rwa Libya ukuntu cyari igihugu cyiza kigasenywa n’abaje bashaka kuhazana demokarasi nubwo nabyo byabananiye.

Traore ati: “tugomba kuvugisha ukuri, demokarasi si ibintu by’abanyafurika, demokarasi irica, turebeye muri Libya nk’urugero bashatse kuyihazana birangira byose byangiritse, si naho honyine ahubwo ahantu hose bagerageje kujyana demokarasi birangira amaraso amenetse”

- inkuru irakomeza munsi ya ad -

Gusa nyuma yibi Traore yakoze byatumye twicara tureba impamvu ibyitwa demokarasi bihatirwa ibihugu byose ariko nanone ugasanga ntacyo bimariye ibihugu bya afrika. Ibihugu nk’ubushinwa ubu kiri ku mwanya wa mbere ku isi mu bukungu ndetse kikaba kiri mu bihugu byateye imbere mu buryo bwihuse kurusha ibindi ku isi nta demokarasi ihabarizwa.

Ibihugu byinshi bikomeye nk’Uburusiya, ntabwo ari ibihugu bigendera kuri demokarasi ariko usanga ari ibihugu byihagazeho yaba mu bukungu, mu gisirikare mu burezi ndetse no mu bindi bice by’ubuzima. 

Kuki ibihugu bya afrika byinshi birimo demokarasi ariko ntibitere imbere? 

Iyo urebye ibihugu byinshi by afurika mbere y’umwaduko w’abazungu, byayoborwaga mu buryo bwa cyami, aho wasangaga umwami Atanga agasigira umuhungu we cyangwa undi mwana we. Ndetse wasangaga ari ibintu byubatse kuburyo byabaga bizwi neza, umuntu uzahita akurikiraho nta yandi mananiza ndetse na rubanda rwose babyumva kandi babyemera.

Capt Ibrahim Traoré, we avuga ko demokarasi yangiza
byinshi bityo ko atari iya Afurika

Abazungu bakimara kuza bifuje gufata ibihugu bya afurkka kimwe nibindi bakoronije ku isi, bashaka kuhashyira imitegekere nk’iy’iwabo ari nabwo bazanaga ibyitwa demokarasi, ubwami buvanwaho nabi cyane abaturage batabizi ndetse batabisobanukiwe. 

Iyo urebye rero no kugeza uyu munsi, nubwo ubutegetsi bwa cyami bwavuyeho ariko imitegekere ya afurjka iracyari mu buryo bwa cyami ari nayo mpamvu ugeze ku butegetsi aba ashaka kubugumaho ndetse no kuzaburaga umwana we. Gusa nubwo biri uku abategetsi benshi usanga bacungana n’abazungu rimwe na rimwe usanga banabafashije kubugeraho bityo ugasanga ari ibintu bimeze nk’umukino w’amacenga.

Icyakora nanone umugabane ahanini ukeneye abandi bawutekerereza neza ibijyanye n’iterambere kurusha uko ukeneye amabwiriza ajyanye na za demokarasi z’abanyaburayi. 

Xi Jinping, Perezida w’Ubushinwa. Iki gihugu kiri mubiyoboye ku isi mu iterambere kandi nta demokarasi ihabarizwa.

Mu gihugu cy’ubushinwa ubu bamaze guca iteka ko perezida wabo Xi Jin Ping azategeka igihe cyose azaba akiri ku isi ndetse abaturage barabyemera kandi barabyumva, ibi ariko babikoze kuko babonye aho avanye ndetse naho yari agejeje ubushinwa kuva yajya ku butegetsi bavuga ko bakimukeneye mu gihe cyose ariho. Ubushinwa ubu n’igihugu gikomeye ku rwego rw’isi ndetse n’ibihugu rutura ubu biragitinya. 

Afrika nayo rero ibihugu byayo byinshi usanga umwanya munini ushirira mu mashyaka, mu matora, mu mpaka za politiki zishingiye kuri demokarasi ari nacyo cyatumye Traore asenya amashyaka yose muri Burkina Faso ndetse akamagana ibya demokarasi, muri macye ikibyitambikamo, Burkina Faso yaba iri kugana mu nzira nshya yo kuba igihugu kigendera ku miyoborere cyishyiriyeho, itivanzemo abanyamahanga kandi ibi byatanga umusaruro kuko abanyagihugu bose baba basangiye icyerekezo.

- Advertisement -spot_img

SIGA IGISUBIZO

Andika igitekerezo cyawe hano
Andika amazina yawe hano

- Advertisement -spot_img
Andi Mashya!

Umunyamakuru wa TV muri Misiri yakatiwe urwo gupfa

Umunyamakuru wa televiziyo wo muri Misiri, Sarah Khalifa w’imyaka 39, yakatiwe igihano cy’urupfu hamwe n’abandi bantu 11, nyuma yo...
- Advertisement -

Soma n'Izi Nkuru

- Advertisement -