Wednesday, September 9, 2026

Ibyo utari uzi kuri Mohamed Ouattara, umukinnyi mushya wa Rayon Sports

Ntucikwe n'Iyi:

‎Rayon Sports yakiriye undi mukinnyi mushya mu bwugarizi, ariko Mohamed Ouattara si myugariro usanzwe. Uyu Munya-Côte d’Ivoire afite ubunararibonye mu makipe akomeye ya Afurika bushobora kuba ingenzi kuri Gikundiro.

‎Mohamed Ouattara w’imyaka 27 ni myugariro wo hagati ufite uburebure bwa metero 1.90, akaba aje kongera imbaraga mu murongo w’inyuma wa Rayon Sports.

- inkuru irakomeza munsi ya ad -

‎Kimwe mu bintu bishobora gutuma abafana ba Gikundiro bamwitegaho byinshi ni ubunararibonye afite. Ouattara yanyuze mu makipe azwi ku mugabane wa Afurika, arimo Wydad Casablanca, Al-Hilal na Simba SC, aho yagize amahirwe yo gukina imikino ikomeye ndetse n’amarushanwa ya CAF.

‎Uburambe bwe bushobora kuba intwaro ikomeye Rayon Sports igiye kugenderaho

‎Ku myaka 27, Ouattara ntabwo aje muri Rayon Sports nk’umukinnyi ukiri gushaka kumenyera umupira wo ku rwego rwo hejuru. Kuba yarakiniye amakipe afite izina muri Afurika bishobora kumufasha guhita amenya igitutu kijyana no gukinira ikipe ifite abafana benshi n’intego zo guhatanira ibikombe.

‎Uburebure bwe bwa metero 1.90 nabwo bushobora kuba inyongera ikomeye ku bwugarizi bwa Rayon Sports, cyane cyane mu guhangana n’imipira yo mu kirere ndetse n’abasatira izamu bafite imbaraga.

‎Rayon Sports izaba imwitezeho kongera ituze mu mutima w’ubwugarizi, gukoresha ubunararibonye bwe no gufasha ikipe guhangana n’imikino ikomeye, yaba mu Rwanda cyangwa ku rwego rwa Afurika.

‎Kuri Ouattara, ukuza kwe muri Gikundiro ni amahirwe mashya yo kwigaragaza aho azaba afatanya n’abarimo Charles Tchouplaou nawe iyi kipe iheruka kongeramo.Ni mu gihe kuri Rayon Sports ari inyongera ishobora kugira uruhare rukomeye mu ntego zayo z’ibihe bishya.

‎Ikibazo gisigaye ni kimwe: ese ubunararibonye yakusanyije muri Wydad, Al-Hilal na Simba SC azabwerekana no mu mwambaro w’ubururu n’umweru?

- Advertisement -spot_img

SIGA IGISUBIZO

Andika igitekerezo cyawe hano
Andika amazina yawe hano

- Advertisement -spot_img
Andi Mashya!

Umunyamakuru wa TV muri Misiri yakatiwe urwo gupfa

Umunyamakuru wa televiziyo wo muri Misiri, Sarah Khalifa w’imyaka 39, yakatiwe igihano cy’urupfu hamwe n’abandi bantu 11, nyuma yo...
- Advertisement -

Soma n'Izi Nkuru

- Advertisement -