Ikipe ya Rayon Sports iri mu bihe byiza ndetse abakunzi barishimye nyuma yuko ibonye itike yo gukina imikino ya 1/2 cya CECAFA Kagame Cup 2026 itsinze imikino 3 yose yakinnye mu itsinda B yaririmo. Muri iri tsinda Rayon Sports yatsinze KVZ ibitego 2-0, itsinda Tusker 1-0 yikuza Al Hilal yatsinze 1-0.
Mbere yiyi mikino ya CECAFA Kagame cup 2026 Rayon Sports yari yatsinze Jamus ibitego 4-3 mu mukino wa gishuti ndetse inatsinda Gor Mahia ibitego 2-0 ku munsi w’igikundiro (Rayon day).
Uretse gutsinda, iyi kipe ikunzwe kurusha izindi hano mu Rwanda, mu kibuga biragaragara ko yazamuye urwego aho abasesenguzi benshi bemeza ko batari baherutse kubona Rayon Sports ikina umukino mwiza bigaragara ko itoje. ibi byose ni umusaruro w’imiyoborere myiza ya Murenzi Abdallah na komite, umutoza Haringingo Francis, tutirengagije akaboko ku mufransa Dylan umuyobozi wa tekinike.
ESE UBUNDI DYLAN UHINDUYE RAYON SPORTS YO KIBUGA MU GIHE GITO NI MUNTU KI?
Dylan lienart ni umugabo w’umufaransa wubatse dore ko yanazanye n ‘umufasha we hano mu Rwanda, afite impamyabumenyi y’ubutoza kugeza ku cyiciro cya ya ‘UEFA A’. Uyu mugabo w’amagambo macye afite uburambe bw’ imyaka 22 mu mupira w’amaguru by’umwihariko mu gufasha abakiri bato, akazi yahereye muri USMN Football yo mu Bufaransa.
Dylan lienart yabaye Umutoza Mukuru wa FC Mougins y’Abatarengeje imyaka 17, aho yaje kuva yerekeza muri Nice nk’umuhuzabikorwa w’amakipe y’abakiri bato ya Nice, akazi yaje gukomereza muri Paris Saint-Germain. Ageze Muri PSG, nyuma y’umwaka 1 gusa yahise agirwa Umuhuzabikorwa wa Tekiniki mu marerero yose ya Paris Saint-Germain yo mu bice bitandukanye by’Isi.
Tariki 16 Gicurasi nibwo Dylan yatangajwe nk’umuyobozi wa tekinike muri Rayon Sports ku ikubitiro ahita ahindura uburyo bw’imigurira y’abakinnyi muri kipe, aho hagomba kugurwa umukinnyi bazi neza kandi bizorohera kwisanga mu mikinire y’ikipe.
ikindi uyu mugabo yahinduye mu migurire y’abakinnyi naho ubu muri Rayon Sports hatagurwa umukinnyi kubera ari uwarunaka nkuko byahoze, ahubwo harebwa ubushobozi bwe mu kibuga kandi hakagenderwa no ku myaka ye cyane ko Dylan ashaka ko Rayon Sports izajya igurisha abakinnyi mu makipe akomeye.
Uretse ibi kandi Dylan lienart yazanye uburyo bwo gukorana na sosiyete zizwi zireberera inyungu z’abakinnyi (agency) nk’uburyo buzajya bufasha ikipe Tekinike kubona abakinnyi beza bajyanye n’ubushobozi bwa Rayon Sports. Ku ikubitiro ubu Rayon Sports iri gukorana na Bridge Football Agency yayifashije kubona umuzamu Dande Junior, Atisso kojon na Junior Kameni.




