Vini Jr. yagarutse mu kibuga nyuma y’ibiruhuko afite isura nshya, ariko kugeza ubu umusaruro we muri Real Madrid watumye bamwe bibaza niba hari ikindi cyahindutse kuri uyu mukinnyi.
Nyuma y’ibiruhuko, Vini Jr. yongeye kugaragara mu myambaro ya Real Madrid, ariko ibyo amaze gukorera ikipe ntibirashimisha abafana nk’uko bari babyiteze.
Uyu munya-Brazil amaze gukina imikino 3 kuva agarutse, akaba amaze kumara iminota 203 mu kibuga. Igitangaje ni uko muri iyo minota yose nta gitego na kimwe aratsinda ndetse nta assist n’imwe aratanga.
Imikino 3, iminota 203, ibitego 0 na assists 0.
Vini Jr. yaba akeneye igihe cyo kongera kwisanga mu bandi?
Vini Jr. amaze igihe ari umwe mu bakinnyi b’ingenzi ba Real Madrid, cyane cyane kubera umuvuduko we, ubushobozi bwo gucenga ba myugariro ndetse no kugira uruhare mu bitego.

Ni yo mpamvu imibare ye yo gutangira nyuma y’ibiruhuko yatangiye gutera impungenge bamwe mu bafana.
Ariko ntabwo byaba bikwiye guhita bivugwa ko Vini Jr. yagize ikibazo gikomeye. Imikino itatu iracyari mike, kandi umukinnyi nk’uyu ashobora guhindura ibintu mu mukino umwe gusa.
Icy’ingenzi ni uko Real Madrid ikeneye wa Vini Jr. usanzwe uzwi: ufata umupira ku ruhande, akihuta, agacenga ba myugariro kandi akagira uruhare mu gutsinda ibitego.
Kugeza ubu, ibyo ntabwo biragaragara ku rwego abafana bamwitegagaho dore ko ari numwe mubaherutse kongera amasezerano muri iyi kipe.
Bityo, ikibazo ntabwo ari isura nshya gusa. Ahubwo ni ukumenya niba iyi ntangiriro idahagaze neza ari ibintu by’igihe gito cyangwa niba hari impinduka mu buryo Vini Jr. yatangiye gukinamo.
Abafana ba Real Madrid baracyamufitiye icyizere, ariko uko imikino izagenda, ni nako bazakomeza kwibaza niba wa Vini Jr. wamenyekanye kubera ubukana n’umusaruro azagaruka.
Ese Vini Jr. azisubiraho yongere kugarura bwabukaka n’umuriro imbere y’izamu, cyangwa koko kuva ahinduye isura hari n’ikindi cyahindutse ku kibuga?



