Ibibazo by’amategeko bya Chris Brown bikomeje kumukurikirana, nyuma y’uko uyu muhanzi yongeye kujya mu nkiko arwanya icyifuzo cy’uwahoze ari umukozi wo mu rugo rwe ushaka ko amafaranga yose azajya yinjiza afatirwa kugeza yishyuye umwenda wa hafi miliyoni 13 z’amadolari.
Uyu mugore witwa Maria Avila yatsindiye urubanza aregamo Chris Brown ku kibazo cy’imbwa ye yamuririye mu rugo rw’uyu muhanzi i Los Angeles mu 2020. Urukiko rwaje kumuha indishyi zingana na miliyoni hafi 13$.
Ubu Maria arashaka ko urukiko rumwemerera gufata amafaranga Chris Brown ari kwinjiza ubu n’ayo azinjiza mu gihe kiri imbere, harimo n’amafaranga azava mu bikorwa bye bya muzika, urugendo rw’ibitaramo ndetse n’amafaranga ava ku ndirimbo ze.

Icyakora, Chris Brown we arabyamagana.
Mu nyandiko yashyikirije urukiko, abunganira uyu muhanzi bavuga ko icyifuzo cya Maria cyo gufata amafaranga ye yose ari kigari cyane kandi kirenze ibyo amategeko amwemerera.
Chris Brown kandi ntaremera ko ari we wari ufite amakosa yose mu byabaye. Mu rubanza rwabanje, yari yaravuze ko Maria ari we wendereje iyo mbwa, ariko inteko iburanisha iza gufata umwanzuro ushyigikira Maria.
Maria we avuga ko kuva yatsinda urubanza, Chris Brown atarigeze agira icyo akora gihagije mu kwishyura ayo mafaranga, ari na yo mpamvu yahisemo kongera kujya mu nkiko ashaka uburyo bwo kuyakusanya.
Ubu ikibazo gikomeye kiri mu rukiko ni ukumenya niba Maria ashobora guhabwa uburenganzira bwo gufata igice kinini cyangwa amafaranga yose Chris Brown azajya yinjiza, kugeza igihe ayo madeni azaba yishyuwe.
Kandi kuri Chris Brown, ikibazo kirakomeye cyane kuko amafaranga ashobora kumuvaho ari menshi, cyane cyane mu gihe akomeje ibikorwa by’umuziki n’ibitaramo.
Ese wowe ubona Chris Brown akwiriye kwishyura ayo mafaranga yose, cyangwa ubona icyifuzo cya Maria cyirimo kwifuza kwinshi?



