Thursday, October 29, 2026

Harmonize mumazi abira! Nandy nawe acibwa miliyoni 3

Ntucikwe n'Iyi:

Inama y’Igihugu y’Ubuhanzi muri Tanzania, BASATA, yafatiye ibyemezo abahanzi babiri bakomeye, Harmonize na Nandy, kubera ibyo yabonye nk’ibinyuranyije n’amahame mbonezamuco.
BASATA yahagaritse Rajab Abdul Kahali uzwi nka Harmonize gukora cyangwa kwitabira ibikorwa by’ubuhanzi kugeza igihe azaba yujuje amabwiriza yamuhaye.


Muri ayo mabwiriza harimo kwishyura ihazabu ya miliyoni 5 z’amashilingi ya Tanzania (TSh 5,000,000) ndetse no gukura ku mbuga nkoranyambaga amashusho y’indirimbo ye “Kudos.”


BASATA yavuze ko ayo mashusho yagaragazaga ibinyuranyije n’amahame mbonezamuco ya Tanzania ndetse ko yabonaga ko ashobora gutesha agaciro cyangwa kubangamira abarebye cyangwa bumvise iyo ndirimbo. Ikigo kandi cyavuze ko Harmonize atigeze atanga ibisobanuro cyangwa kwisobanura imbere yacyo kuri icyo kibazo.


Ku rundi ruhande, Faustina Charles Mfinanga uzwi nka Nandy yaciwe ihazabu ya TSh 3,000,000 nyuma yo kwambara imyambaro BASATA yavuze ko idakwiriye, ubwo yaririmbaga mu birori bisoza Miss Universe Tanzania 2026.


Nandy yemeye ko yakoze ikosa, akura ku mbuga nkoranyambaga amashusho BASATA yabonaga ko anyuranyije n’amahame mbonezamuco, ndetse anishyura ihazabu yari yaciwe.

Amwe mu mashusho ya Kudos yasabwe ko akurwaho.Gusa Harmonize kugeza ubu ntacyo arabivugaho.

Kubera ko yujuje ayo mabwiriza, Nandy yemerewe gusubukura ibikorwa bye by’ubuhanzi, ariko akaba azakomeza gukurikiranwa n’inzego zibishinzwe.
Kuri Harmonize ho, ihagarikwa rye riracyakomeje kugeza igihe azaba yujuje amabwiriza yashyizweho na BASATA.

- Advertisement -spot_img

SIGA IGISUBIZO

Andika igitekerezo cyawe hano
Andika amazina yawe hano

- Advertisement -spot_img
Andi Mashya!

FRN ya Joseph Kabila ishinja Kinshasa guhitamo intambara aho guhitamo ibiganiro by’amahoro

Umutwe wa Front pour la Refondation de la Nation (FRN) wa Joseph Kabila watangaje ko ubutegetsi bwa Kinshasa bwahisemo...
- Advertisement -spot_img

Soma n'Izi Nkuru