Nyuma yo gutaramira mu Bubiligi, King James yakomereje urugendo rwa 20 Years of Music Tour mu Budage, aho yongeye gutanga igitaramo cyasize abafana bafite byinshi byo kuvuga.
Kandi reka tubivuge hakiri kare: Abo mububiligi ntishaka gutsindwa nabo Mubudage 😂.
Amafoto meza twahawe n’umwe mu bari mu itsinda ry’abateguye iyi tour aragaragaza uko King James i Bremen yakiriwe n’abafana bafite akanyamuneza, baririmbana na we ndetse bakamushyigikira kuva ku ndirimbo ya mbere kugeza ku ya nyuma. Nkuko uribubyibonere igitaramo cyaranzwe n’imyambarire ihebuje, basaga nezaa pe!
Nyuma y’igitaramo, King James ubwe yashimiye abari bacyitabiriye, avuga ko yakunze energy yabo , cyane ko abantu bari baturutse impande zitandukanye bakaza kumushyigikira.
Ikirenze kuri ibyo, hari aho yagize ati mu Budage yaririmbye indirimbo nyinshi kurusha izo yaririmbye mu Bubiligi.
Ubu se aha ntihahisese havuka ikibazo cya Germany vs Belgium? Haha…
King James kandi yavuze ko ari ubwa mbere yari ageze muri uwo mugi, bityo akaba yarashimishijwe cyane n’uburyo abantu bamwakiriye.
Ntiyibagiwe no gushimira abateguye igitaramo, ndetse anabashimira kubahiriza igihe, avuga ko kuri iyo ngingo na bo bakoze neza cyane.
Mu magambo ye, yagize ati:
“Thank you so much.”
Ariko ayo magambo mato yasaga n’aho afite byinshi asobanuye:
Umuhanzi yageze mu mujyi atari yaragezemo narimwe, ahasanga abafana bamwakirana urukundo, bararirimba, barabyina, na we abaha byinshi kurushaho.
Noneho reka amafoto abe ari yo akomeza inkuru...
















Kuko niba King James yari agamije kwerekana ko imyaka 20 amaze mu muziki itamugabanyirije imbaraga zo gutaramira abantu, Bremen yatanze igisubizo.
Germany: 1 — Belgium: 0?
Ariko tour iracyakomeza… ntituramenya uzatsinda ku mukino wa nyuma.



