Uyu wari umwarimu mu mashuri yisumbuye, yahamwe n’icyaha cyo kuryamana n’umwana w’umuhungu yigishaga ariko igihano yahawe cyaje gutungurana cyane.
Uyu mugore witwa Debra Lafave ashinjwa kuryamana n’umwana w’umuhungu yigishaga w’imyaka 14 gusa. Gusa ntabwo yafungiwe muri gereza nubwo icyo cyaha cyamuhamye. Lafave wahoze ari umunyamideli nyuma akaza kuba umwalimu bivugwa ko yakoranye imibonano mpuzabitsina n’uyu mwana w’imyaka 14 utaratangajwe izina kubera umutekano we.
Umuryango w’uwo mwana waje kubitahura ndetse batanga ikirego ari nabwo uwo mwalimu yahitaga atabwa muri yombi ndetse aza guhamwa nicyo cyaha cyo kurarura ndetse no gukoresha umwana muto.

Gusa nubwo icyaha cyamuhamaga ndetse kikaba cyari gikaze, uyu mugore ntiyafunzwe kuko umunyamategeko we yaburanye agaramye, avuga ko umukiliya we atafungirwa muri gereza kuko ubwiza bwe butatuma afungfirwa ahantu nkaho…
Umunyamategeko ati: “kumujyana muri iriya gereza ni nko gufata inyama mbisi ukayijyana hagati mu ntare, iyo nyama ntiyaramuka rwose”
Umucamanza ibi yarabyemeye ndetse aho kumukatira igihano cy’imyaka 30 muri gereza ahubwo ahabwa igihano cyo gufungirwa murugo mu gihe cy’imyaka 3 ndetse n’ikindi cy’amabwiriza akomeye agomba kugenderaho mu gihe cy’imyaka 7.
Inkuru iba irangiye ityo!



