Thursday, October 29, 2026

Harmonize yavuze ukuntu arya amafaranga 50,000 gusa buri munsi…

Ntucikwe n'Iyi:

Umuhanzi w’Umwatanzania Harmonize yatangaje uburyo akoresha amafaranga ye mu buzima bwa buri munsi, avuga ko nubwo afite ubushobozi bwo gukoresha menshi, yagerageje kwigomwa ibintu bimwe na bimwe bitari ngombwa.

Ibi yabivuze mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru Millard Ayo, ubwo baganiraga ku bijyanye no gukoresha neza amafaranga ndetse n’isomo urubyiruko rwakura ku bantu bageze ku rwego rwo kugira amafaranga menshi.

“Amafaranga ni kimwe mu bintu bigoye gucunga”

Harmonize numwe mubahanzi muri Tanzania bayoboye kandi bakize, kurubu akaba yaramuritse
Album ye nshya yise 31. Ubu yujuje imyaka 32.

Harmonize yavuze ko kuba umuntu afite amafaranga menshi bitavuze ko agomba kuyasesagura. Ku bwe, ikibazo gikomeye si ukubona amafaranga gusa, ahubwo ni ukumenya kuyacunga.

Yemeye ko hari igihe nawe yigeze gusanga amafaranga menshi agenda mu bintu atari ngombwa, bituma atangira kwitondera cyane ibyo akoresha.

Avuga ko aho gukoresha amafaranga menshi mu myidagaduro n’ibindi bintu bidafite umumaro urambye, yahisemo kuyashyira mu bikorwa bifite akamaro, birimo kwita ku mubiri no gukora siporo.

Millard Ayo amubaza kuri miliyoni 30

Mu kiganiro, Millard Ayo yamubajije ikibazo gishobora gutuma benshi batekereza:

“Niba ufite miliyoni 30 z’amafaranga, kandi ntitubariremo imishinga yawe, wowe ku giti cyawe wazimarana igihe kingana iki?”

Harmonize yasubije ko ayo mafaranga ari menshi cyane, ndetse agaragaza ko atari umuntu ukoresha amafaranga menshi nk’uko bamwe bashobora kubitekereza.

Harmonize yahisemo kuyashyira mu bikorwa bifite akamaro, birimo kwita ku mubiri no gukora siporo. Avuga ko gahunda zituma abona ataribujye Gym azireka da!

Yasobanuye ko ubuzima bwe bwa buri munsi budasaba amafaranga menshi cyane kuko yagerageje kugabanya ibintu bimwe na bimwe byamukururaga amafaranga menshi. Harmonize yavuze ko mu buzima bwe busanzwe, hari igihe amafaranga akoresha ku munsi agera hafi kuri mashilingi 50,000, bitewe n’ibyo akeneye uwo munsi kandi nabwo mukurya kuko arya buri munsi, aya mafaranga angana nibihumbi 27 bya RWF, ubwo nawe kuba nukwezi wumve.

Yavuze ko rimwe na rimwe arya mu rugo ndetse agasangira n’inshuti, aho kujya ahantu hahenze buri gihe. Ibi bituma amafaranga yakoresha mu biribwa n’ibindi bikenerwa buri munsi aguma ku rugero rwiza.

Mu biganiro bye, yagarutse ku kuba hari abantu bashobora kubona amafaranga menshi ariko bakayatakaza kubera gushaka kubaho mu buryo buhenze no kugura ibintu batari bakeneye.

Isomo Harmonize aha urubyiruko

Ku muntu ukiri muto utangiye kubona amafaranga, Harmonize asanga icy’ingenzi atari ukugaragaza ko uyafite, ahubwo ari ukumenya icyo uyakoresha.

Kuba umuntu afite amafaranga menshi uyu munsi ntibivuze ko azahora ayafite. Ni yo mpamvu yavuze ko umuntu akwiye kugira kwigenzura, akamenya gutandukanya ibyo akeneye n’ibyo yifuza gusa.

Kandi ikibazo Millard Ayo yamubajije kuri miliyoni 30 cyagaragaje ikintu gikomeye: amafaranga menshi ashobora kumara igihe kirekire iyo umuntu azi kuyacunga, buriya hari nuwayamara mugihe gito!

Wowe amafaranga 100,000 RWF, iyo ari ayawe gusa nta mushinga urimo, wumva yakumaraho igihe kingana iki?

- Advertisement -spot_img

1 COMMENT

SIGA IGISUBIZO

Andika igitekerezo cyawe hano
Andika amazina yawe hano

- Advertisement -spot_img
Andi Mashya!

FRN ya Joseph Kabila ishinja Kinshasa guhitamo intambara aho guhitamo ibiganiro by’amahoro

Umutwe wa Front pour la Refondation de la Nation (FRN) wa Joseph Kabila watangaje ko ubutegetsi bwa Kinshasa bwahisemo...
- Advertisement -spot_img

Soma n'Izi Nkuru