Hari igihe umuntu yibwira ko agomba guhinduka kugira ngo akundwe.
Akihanganira amagambo amubabaza, agahindura uko yambara, uko avuga, uko atekereza cyangwa uko yitwara, byose kugira ngo umuntu amukunde cyangwa atamuta.
Ariko hari ukuri rimwe na rimwe twibagirwa: ntugomba kwisenya kugira ngo umuntu akugumane.
Hari umuntu ushobora kuzagukunda atagushaka nk’umushinga wo guhindura. Akazagukunda uko uri, ariko na we akabona ko uri umuntu ukora ku buzima bwe, wiga, ukura kandi wiyubaka.
Ariko mbere y’uko uhura n’uwo muntu, hari umuntu umwe ugomba kubanza kumenya neza: wowe ubwawe.
Fata umwanya wo kumenya uwo uri we utari kumwe n’umuntu.

Ni iki kigushimisha?
Ni iki gituma wumva uri muzima?
Ni ibihe bintu wakunda gukora n’iyo nta muntu ubireba?
Ni izihe ntego ufite?
Ni iki utazongera kwemera mu buzima bwawe?
Tangira kongera kwiyubaka.
Si ngombwa amafaranga menshi, urugendo ruhenze cyangwa ikintu kidasanzwe. Rimwe na rimwe bitangirira ku kwicarana nawe, ugatekereza, ukandika, ugasoma, ugakora siporo, ukiga ikintu gishya, ugasura ahantu hashya, cyangwa ugasubira ku kintu wakundaga mbere y’uko umubano utangira, tekereza neza wacyibuka.
Explore you. (mbese ikorere ubukerarugendo)

Uko ugenda wimenya, utangira no gukunda uwo muntu uri we. Ntuba ugishaka umuntu ngo aze kukwemeza ko ufite agaciro. Ntuba ugishaka urukundo ngo rukize ububabare bwose ufite.
Ahubwo uhura n’umuntu ufite ubuzima bwe, nawe ufite ubwawe, mukagira amahirwe yo kubusangira.
Kandi ni bwo urukundo rushobora guhinduka ikintu cyiza.
Iyo utazi agaciro kawe, ushobora kumara igihe usaba undi kukwereka ko ugira agaciro.
Iyo utazi uwo uri we, ushobora guhora wigereranya n’abandi.
Iyo utikunda, ushobora kubona amakosa menshi ku muntu uri kumwe na we, cyangwa ugahora wibaza impamvu atakubona uko wifuza, nyamara nawe utaramenya kwireba no kwiyakira.
None se ushaka ko undi muntu akubona ate, niba nawe utariga kwibona?
Kwikunda si ukwibwira ko utagira amakosa.
Ni ukumenya ko ufite aho ukwiye gukosora, ugakora kuri wowe, ariko ntibigutere isoni zo kuba uwo uri we.
Ni ukuvuga… uti: “Ndi umuntu ukiri kwiga. Mfite ibyo nkeneye gukosora, ariko ntabwo nkeneye kwanga uwo ndi we kugira ngo mbe uwo undi ashaka.”
Kandi iyo ugeze aho, urukundo ushaka rutandukana n’urwo wahoze wemera kubera ubwoba bwo kuba wenyine.
Ushobora gutangira kuvuga uti:
“Ibi birambabaza.”
“Ibi sinabyemera.”
“Nshaka umuntu unyubaha.”
“Nshaka gukundwa, ariko bitari kwigira undi muntu.”
Ntabwo bivuze ko uzahita ubona umuntu utunganye.

wemera kubera ubwoba bwo kuba wenyine.
Ariko iyo umaze kumenya uwo uri we, ushobora gutangira guhitamo neza uwo wemera kwegera.
Kuko hari itandukaniro hagati yo gushaka umuntu ngo akuzuze no guhitamo umuntu ngo musangire ubuzima.
Hari uzagukundira uko uri.
Ariko ntutegereze ko uwo muntu azaza mbere y’uko wowe utangira kwikunda.

Banza urwihe wowe ubwawe wimenye, wiyakire, wiyubake uzatangazwa n’Imigisha bizana
Tangirira kuri wowe.
Menya uwo uri we.
Wiyubake.
Kora ibyo ukunda.
Kura.
Wiyubahishe.
Kandi wige gukunda ubuzima bwawe n’iyo nta muntu uri iruhande rwawe.
Kuko rimwe na rimwe, umuntu mwiza ushaka ntabwo akubura kubera ko utarabona uwo muntu.
Ahubwo ushobora kuba utaramara umwanya uhagije umenya uwo ushaka ko uwo muntu akunda.
Iyi nyandiko ntabwo igamije gutera abashakanye gutandukana cyangwa gusenya ingo. Ku bashakanye bafite ibibazo, gushaka ubufasha no gukorera ku mubano ni ingenzi. Icyo tuvugaho ni ukutiyibagirwa no kutisenya mu mubano ukiri kubaka cyangwa mu gihe wiga kumenya uwo uri we.




