Kugira imyaka 25 ugitinya cyangwa utarigeze ukora imibonano mpuzabitsina si ibintu bidasanzwe nk’uko benshi babyibwira. Ibyo tubona ku mbuga nkoranyambaga, muri filime cyangwa mu biganiro by’abantu, akenshi bituma habaho igitutu kidakenewe.
- Kuba utararyamana n’umuntu ntibigena agaciro kawe
Agaciro k’umuntu ntigapimirwa ku bintu yakoreye mu mibonano mpuzabitsina. Imico myiza, ubwenge, indangagaciro, icyerekezo n’ubumuntu bifite agaciro kanini kurusha ubunararibonye bwo mu buriri.
- Ubuzima bwa buri muntu bugenda ku muvuduko wabwo
Hari ababanza kwitangira amashuri, akazi, ukwiyubaka, ukwiyakira, ukwiyitaho cyangwa imyemerere yabo. Abandi ntibarahura n’umuntu ubakwiriye. Ibi byose ntibivuze ko hari ikitagenda kuri wowe.
- Igitutu gituruka ku bitekerezo bitari ukuri
Hari igitekerezo gikwiriye ko umuntu agomba kuba yarakoze imibonano mpuzabitsina ageze ku myaka runaka. Icyo ni igereranya rishingiye ku bandi, si ku kuri kw’ubuzima. Benshi bihutiye gukora imibonano mpuzabitsina nyuma bakabona ko batari biteguye mu mutwe no mu marangamutima.
- Kwitegura mu marangamutima biruta imyaka
Imibonano mpuzabitsina si umubiri gusa; irimo icyizere, kuganira neza n’umutekano w’amarangamutima. Gutegereza kugeza witeguye bifasha kugira umubano muzima mu gihe kizaza.
- Ntugomba gusobanurira abantu ubuzima bwawe bwite
Ubuzima bwawe bwite ni ibyawe. Nta tegeko rigusaba gusobanurira inshuti, umuryango cyangwa abantu bo ku mbuga nkoranyambaga amahitamo yawe.
- Wibande ku kwiyubaka aho kwigereranya
Aho guhangayikira ibyo utarakora, wibande ku: Kwiyubaka no kwigirira icyizere, Kunoza imiyoborere y’ibiganiro, Gusobanukirwa neza n’imibanire, Kwigira umuntu wakwifuza kuba umukunzi wawe, mbese banza ugire imico wifuza kuwo wifuza ko muzabana kandi mukazakorana imibonano mpuzabitsina.
Kuba uri mu myaka hagati ya za 20 -25 utararyamana n’umuntu ntibivuze ko watinze. Bivuze ko urugendo rwawe rufite igihe rwashyiriweho. Kandi igihe kizagera, kigomba kuba ari uko wowe witeguye, atari uko igitutu cy’isi kigushyizeho.




