Thursday, October 29, 2026

Ethiopia yinjiye mu mwaka wa 2019

Ntucikwe n'Iyi:

Mu gihe ibihugu byinshi ku isi biri mu mwaka wa 2026, Ethiopia yo yatangiye umwaka wa 2019, hakurikijwe kalendari yayo gakondo.

Uyu munsi uzwi nka Enkutatash, uba ku munsi wa mbere w’ukwezi kwa Meskerem, ari na wo ufatwa nk’intangiriro y’umwaka mushya muri Ethiopia. Ni umunsi wizihizwa mu buryo bukomeye, aho abantu basangira, bagasura imiryango n’inshuti, abana bakaririmba indirimbo gakondo ndetse hakaba n’ibirori bitandukanye.

Kuki Ethiopia iri muri 2019?

Umurwa ukuru wa Ethiopia, Addis Ababa

Kalendari ya Ethiopia itandukanye n’ikoreshwa henshi ku isi, izwi nka Gregorian calendar. Kalendari ya Ethiopia igizwe n’amezi 12 y’iminsi 30 buri kwezi, hakiyongeraho ukwezi kwa 13 kwitwa Pagume, kugizwe n’iminsi 5 cyangwa 6 bitewe n’uko umwaka ungana.

Iyi kalendari ishingiye ku buryo bwa kera bwo kubara imyaka, ari na yo mpamvu umwaka wayo uba inyuma y’uwa Gregorian ho hafi imyaka 7 kugeza kuri 8.

Enkutatash iza mu gihe kidasanzwe

Enkutatash kandi ihurirana n’igihe imvura iba irangiye muri Ethiopia. Imisozi n’ibibaya bitangira kongera kuba bitoshye, ahantu henshi hakarangwa n’indabo z’umuhondo zizwi nka Adey Abeba.

Izi ubona mu ifoto nizo ndabo zitwa Adey Abeba.

Ibi bituma umwaka mushya udafatwa gusa nk’impinduka y’umubare w’umwaka, ahubwo unahuzwa n’itangira ry’igihe gishya mu buzima no mu bidukikije.

Ethiopia kandi ni kimwe mu bihugu bike ku isi bikomeje gukoresha kalendari yihariye mu buzima bwa buri munsi, harimo mu kwandika amatariki y’ingenzi, nubwo kalendari ya Gregorian nayo ikoreshwa mu bikorwa mpuzamahanga.

Melkam Addis Amet – Umwaka mushya muhire kuri Ethiopia.

- Advertisement -spot_img

SIGA IGISUBIZO

Andika igitekerezo cyawe hano
Andika amazina yawe hano

- Advertisement -spot_img
Andi Mashya!

FRN ya Joseph Kabila ishinja Kinshasa guhitamo intambara aho guhitamo ibiganiro by’amahoro

Umutwe wa Front pour la Refondation de la Nation (FRN) wa Joseph Kabila watangaje ko ubutegetsi bwa Kinshasa bwahisemo...
- Advertisement -spot_img

Soma n'Izi Nkuru