Hari abahanzi bafite impano ariko bakamara igihe kinini bataramenyekana na benshi. Utah Nice ni umwe muri bo, gusa bisa n’aho indirimbo “MY MIND” yakoranye na Chris Eazy yatangiye kumufungurira amarembo.
Iyi ndirimbo imaze kurebwa inshuro zigera kuri miliyoni 8 kuri YouTube, kandi ntiwaba wibeshye uvuze ko ari yo yatumye abantu benshi barushaho kumumenya. Nubwo Utah Nice yari asanzwe akora umuziki, yari umwe mu bahanzi bamenywaga cyane n’abari hafi ye.
Icyo The NewsJam ibona ni uko Utah Nice akwiye guhabwa amatwi n’abakunzi b’umuziki nyarwanda. Uyu muhanzi agaragaza ubuhanga mu bihangano bye, haba mu buryo aririmbamo no mu mashusho ashyira hanze. Urebye uko ategura amashusho ye, umuntu ashobora no kwibaza niba atazagera no muri cinema.
Kuri ubu, Utah Nice yongeye guteguza indirimbo nshya yise “CAPABLE.” Yashyize hanze ifoto iyamamaza kuri Instagram, ayiherekeza n’ikibazo kigira kiti: “Uri capable?”

Nubwo indirimbo itarasohoka ngo tumenye neza ubutumwa bwayo, nyuma y’ibyo yagaragaje muri “MY MIND,” hari amatsiko ku byo azanye. Utah Nice afite umwihariko we mu muziki, kandi asa n’uwubakiye ku njyana n’imikorere bijyanye n’igihe tugezemo.
Ese “CAPABLE” izaba indi ndirimbo izatuma abantu benshi barushaho kumumenya? Icyo tuzi ni uko Utah Nice ari izina dukwiye gukomeza gukurikirana.






