Thursday, October 29, 2026

BYEMEJWE! Formula 1 igiye kuzakorera isiganwa muri Bugesera, Visit Rwanda iba umuterankunga mukuru

Ntucikwe n'Iyi:

Amakuru meza ku Rwanda n’abakunzi ba siporo! Irushanwa rikomeye ryo gusiganwa mu modoka, Formula 1, rigiye kugaruka ku mugabane wa Afurika nyuma y’imyaka irenga 30, aho u Rwanda rwatoranyijwe mu bihugu bizakira iri rushanwa rikomeye ku isi.

Mu masezerano y’imyaka 10 yatangajwe na Formula 1, hemejwe ko Formula 1 African Grand Prix, izaba iterwa inkunga na Visit Rwanda, izajya kuri kalendari y’iri rushanwa mu ntangiriro z’imyaka ya 2030. Ibi bivuze ko isiganwa rya mbere riteganyijwe kuba ari uko ikibuga cyihariye cyo gusiganiramo imodoka kizaba cyuzuye.

Iki kibuga kizubakwa mu karere ka Bugesera, hafi y’ibilometero 40 mu majyepfo y’umujyi wa Kigali, hafi y’Ikibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali kiri kubakwa muri ako gace.

Igishushanyo mbonera cy’ikibuga cya Bugesera

Umushinga uyobowe n’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB), uzaba ugamije kubaka ikibuga cyujuje ibisabwa n’ishyirahamwe mpuzamahanga ry’imodoka, FIA, kugira ngo gishobore kwakira amarushanwa yo ku rwego rwo hejuru.

Afurika igiye kongera kwakira Formula 1

Formula 1 iheruka gukinira ku mugabane wa Afurika mu 1993, ubwo isiganwa ryaberaga muri Afurika y’Epfo. Kuba iri rushanwa rigiye kugaruka nyuma y’igihe kirekire ni intambwe ikomeye ku bakunzi b’uyu mukino, cyane cyane urubyiruko rwo muri Afurika.

Ubuyobozi bwa Formula 1 buvuga ko uyu mugabane usanzwe ufite abakunzi b’iri rushanwa barenga miliyoni 100, kandi ko umubare wabo ukomeje kwiyongera.

Perezida wa Formula 1, Stefano Domenicali, yavuze ko ari umunsi w’amateka kuri uyu mukino, ashimangira ko Afurika imaze igihe kirekire ifatwa nk’umugabane ufite uruhare mu hazaza ha Formula 1.

Yavuze ko amasezerano y’igihe kirekire azafasha mu guteza imbere ubukerarugendo, ishoramari, ubumenyi n’impano z’abaturage bo muri Afurika.

Kagame: “Uyu munsi ni uw’Afurika”

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yavuze ko aya masezerano ari intambwe ikomeye ku Rwanda no ku mugabane wa Afurika muri rusange.

Umukuru w’igihugu cy’u Rwanda, Paul Kagame.

Yagize ati: “Uyu munsi ni uw’Afurika. Mu myaka irenga 30, shampiyona ikomeye ku isi yo gusiganwa mu modoka yakomeje kuba itaragera kuri uyu mugabane, ariko ibyo bigiye guhinduka.”

Perezida Kagame yongeyeho ko u Rwanda rwishimiye kwakira Formula 1 African Grand Prix, ashimangira ko uyu mushinga utagamije kwakira isiganwa rimwe gusa, ahubwo ko ugamije kuzana inyungu zirambye ku baturage.

Yavuze ko ikibuga kizubakwa i Bugesera, hamwe n’ikibuga cy’indege mpuzamahanga gishya, bizazana imirimo, ubumenyi, ubukerarugendo n’amahirwe mashya y’ubucuruzi mu Rwanda no mu karere.

Si isiganwa gusa, ni umushinga w’iterambere

Uretse isiganwa rizajya rihuza abashoferi b’imodoka bazwi ku isi, ikibuga giteganyijwe i Bugesera kizaba n’ahantu hashobora kwakira ibindi bikorwa bikomeye birimo amarushanwa mpuzamahanga, inama, ibitaramo n’ibindi birori.

Biteganyijwe ko uyu mushinga uzafasha gukurura ba mukerarugendo, kongera ishoramari, guhanga imirimo no guha urubyiruko amahirwe yo kwiga no gukora mu nzego zitandukanye zirimo ubukanishi bw’imodoka, ikoranabuhanga, ubuyobozi bw’amarushanwa n’izindi serivisi zijyanye na siporo.

U Rwanda rumaze kwakira ibikorwa mpuzamahanga bitandukanye birimo Shampiyona y’Isi yo gusiganwa ku magare yo mu muhanda ya UCI, imikino ya Basketball Africa League, Inteko Rusange ya FIFA yo mu 2023 ndetse n’ibikorwa bya FIA byo mu 2024.

Kwakira Formula 1 byitezweho kongera izina ry’u Rwanda nk’igihugu gishobora kwakira ibikorwa bikomeye ku rwego mpuzamahanga.

Nubwo itariki nyayo y’isiganwa rya mbere itaratangazwa, Formula 1 yavuze ko andi makuru ajyanye n’igihe imirimo yo kubaka ikibuga izatangirira n’uko isiganwa rizakorwa azatangazwa mu gihe kiri imbere.

Wowe ubona kwakira Formula 1 mu Rwanda bizafasha gute siporo, ubukerarugendo n’ubukungu bw’igihugu?

- Advertisement -spot_img

SIGA IGISUBIZO

Andika igitekerezo cyawe hano
Andika amazina yawe hano

- Advertisement -spot_img
Andi Mashya!

FRN ya Joseph Kabila ishinja Kinshasa guhitamo intambara aho guhitamo ibiganiro by’amahoro

Umutwe wa Front pour la Refondation de la Nation (FRN) wa Joseph Kabila watangaje ko ubutegetsi bwa Kinshasa bwahisemo...
- Advertisement -spot_img

Soma n'Izi Nkuru