Thursday, October 29, 2026

Imyigaragambyo mu Bufaransa yafashe indi ntera kubera imibereho ihenze

Ntucikwe n'Iyi:

Imyigaragambyo ikomeje kubera mu Bufaransa, aho abaturage basaba Leta kugira icyo ikora ku izamuka ry’ibiciro, ibibazo by’uburezi n’imibereho igenda irushaho guhenda.

Imyigaragambyo yatangiriye mu banyeshuri n’abarimu, ariko nyuma yitabirwa n’abakozi n’abandi baturage batishimiye uko ubukungu bwifashe. Abanyeshuri basaba kongerwa kw’abarimu, kunozwa kw’inyubako z’amashuri no kuzamura ireme ry’uburezi.

Imyigaragambyo yahinduye isura, havuka n’urugomo. Mu mijyi itandukanye, harimo i Paris, havuzwe amakimbirane hagati y’abigaragambya n’inzego z’umutekano, kwangiza imitungo no gutwika inyubako.

REBA AMASHUSHO HANO

Nk’uko Reuters yabitangaje ku wa 18 Ukwakira 2026, abantu barenga 2,000 bari bamaze gufatwa, naho abapolisi barenga 600 bakomeretse. Umuntu umwe na we yapfuye nyuma yo kugira ikibazo cy’umutima i Paris.

Leta yamaganye ibikorwa by’urugomo, ivuga ko ababigizemo uruhare bagomba gukurikiranwa n’amategeko. Icyakora, ntibiramenyekana niba izafata izindi ngamba zo gukemura ibibazo by’abigaragambya.

Iyi myigaragambyo ikomeje gushyira igitutu kuri Perezida Emmanuel Macron na guverinoma ye, mu gihe igihugu cyitegura amatora ya Perezida ateganyijwe mu 2027.

- Advertisement -spot_img

SIGA IGISUBIZO

Andika igitekerezo cyawe hano
Andika amazina yawe hano

- Advertisement -spot_img
Andi Mashya!

FRN ya Joseph Kabila ishinja Kinshasa guhitamo intambara aho guhitamo ibiganiro by’amahoro

Umutwe wa Front pour la Refondation de la Nation (FRN) wa Joseph Kabila watangaje ko ubutegetsi bwa Kinshasa bwahisemo...
- Advertisement -spot_img

Soma n'Izi Nkuru