Ibyumba by’amashuri bigera ku 40.000 ni byo Minisiteri y’Uburezi ivuga ko bikenewe kugira ngo ubucucike mu mashuri n’ikibazo cy’abiga igice cy’umunsi bigabanuke. Iyi mibare irenze kure iy’ibyumba 27.500 Leta yubatse hagati ya 2017 na 2024, bigaragaza ko urugendo rukiri rurerure.
Ibi byagarutsweho ku wa 20 Ukwakira 2026, ubwo Minisiteri y’Uburezi n’ibigo biyishamikiyeho byasobanuriraga abagize Komisiyo y’Uburezi, Ikoranabuhanga, Umuco, Siporo n’Urubyiruko mu Nteko Ishinga Amategeko ibibazo byagaragajwe n’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta.
Ibiganiro byibanze kuri raporo eshatu z’igenzura zakorewe REB na RTB.
Ikinyuranyo hagati y’ibiteganywa n’ibigerwaho
Visi Perezida wa komisiyo, Rutebuka Balinda, yavuze ko ikibazo gikomeye muri Minisiteri y’Uburezi ari igenamigambi, kuko ibiteganywa bitajya bihura n’ibigerwaho. Yatanze urugero kuri gahunda yo guha abarimu mudasobwa: muri NST1, hari aho intego yagezweho kuri 21%, ahandi igera kuri 18%.
Yavuze ko nta cyerekezo kirambye kigaragaza igihe iki kibazo kizakemukira, anasaba ko mudasobwa zajya zitangwa buri mwaka, zigahera aho zikenewe cyane aho kuzitanga mu buryo rusange.
Minisitiri w’Uburezi, Nsengimana Joseph, yemeye ko igenamigambi ridahuzwa neza n’amikoro ahari. Yavuze ko hari intego zishyirwaho zitajyanye n’ubushobozi, atanga urugero ku cyifuzo cy’uko mu myaka ibiri cyangwa itatu buri munyeshuri yaba afite mudasobwa.

Yasabye igenamigambi ry’igihe kirekire, nibura ry’imyaka 10, risuzumwa buri myaka itanu. Icyakora, yasobanuye ko bidahagije mu gihe ingengo y’imari y’uburezi iteganywa ku mwaka umwe gusa; igomba kujyana n’igenamigambi ry’igihe kirekire kugira ngo ibiteganywa bihure n’ukuri.
Yatanze n’urugero ku byumba by’ikoranabuhanga (smart classrooms): ibigo bimwe bifite kimwe cyangwa bibiri gusa, nyamara hari ibifite abanyeshuri bagera ku 3.000, bisaba ibigera ku 100 kugira ngo bose babyifashishe uko bikwiye.
Ku bucucike, Minisitiri Nsengimana yavuze ko ikibazo kigihari kandi kitazahita gikemuka, cyane cyane ku ntego yo kugabanya abanyeshuri biga mu cyumba kimwe bakagera kuri 46.
Yavuze ko inyigo ya Minisiteri yasanze hakenewe ibyumba bigera ku 40.000 kugira ngo ubucucike n’amasaha y’igice cy’umunsi bikemuke. Yongeyeho ko ibyubatswe hagati ya 2017 na 2024 biri mu byinshi byubatswe, kandi ibikenewe ubu ari ibyiyongera ku byari bisanzweho.
Nubwo bimeze bityo, yashimangiye ko ibibazo by’ubushobozi bidakwiye guhagarika kwigisha no kwiga.
Yavuze ko hakenewe gukomeza kunoza igenamigambi no gukoresha neza amikoro, mu gihe hashakishwa ibisubizo birambye, kandi ko abana bagomba gukomeza kwiga no gutsinda nubwo ibikoresho n’ibikorwaremezo bitaragera ku rwego rwifuzwa.




