Gutandukana n’umuntu wakundaga by’ukuri biraryana. Ahantu hose urahanyura ukamwibuka. Indirimbo igacuranga ukumva ni we uyiririmbye. Imvura igwa ukumva isi yose yabaye filime ibabaje. N’aho mwajyaga musohokera uhanyuze ukumva flashback zose zigarutse.
Niba wumva kumwikuramo bikunanira, si uko uri weak. Ni ibintu bisanzwe. Ariko hari impamvu zituma ukomeza kwizirika ku mu-ex wawe.
Dore 5 muri zo:
- Muracyavugana
Ntushobora kuvuga ko wimutse mu buzima bw’umuntu kandi ugifite access kuri we. Niba mukivugana, mukirebana status, mukirebana amafoto ya kera, uri kwikomerekeza ibikomere byawe.

Buri notification ye ni ukwibutsa umutima wawe aho wavuye. Kumureka cyangwa kumu block si ubugome. Ni ukwiyubaha no kwirinda.
- Uri wenyine (lonely)
Ubwigunge butuma ubwonko bwacu bwibuka ibyiza gusa bukibagirwa ibibi. Wibuka uko yagufataga ukuboko, uko yakwitaga, ariko ukibagirwa amakimbirane mwanyuzemo.

- Ufite ubwoba bwo gutangira bundi bushya
Wibwira ko utazabona undi muntu uzagusobanukirwa nk’uko we yagusobanukiraga. Ariko ntukeneye copy ye mubyukuri. Buri muntu aza ari version nshya, afite ibyiza n’ibibi bye.

Gufata mu-ex nk’standard ni ukwiyima amahirwe yo guhura n’undi muntu ushobora kukuzanira ibyishimo bitandukanye kandi bishya. Ni nko kumva indirimbo imwe nziza ugatekereza ko nta yindi yashobora kuyirusha. Kandi isi yuzuye playlist nyinshi nziza
- Wapfukiranye agahinda
Wigize strong, wigira nk’aho ntacyo byagutwaye. Ariko imbere hari ibikomere bitarakira. Iyo utavuga, utarira, utarekura, agahinda kaguma kukwica buhoro buhoro.

Healing si ukwiyibagiza. Ni ukwemera ko byakubabaje, ukabyakira, ugafata umwanya wo gukira.
- Wibwira ko muzasubirana
Uri mu “maybe one day” mode. Usoma buri kintu ashyizeho utekereza ko ari wowe abwira. Icyizere kiraguhumuriza ariko ntigihindura ukuri. N’iyo mwasubirana, si byanze bikunze ko ibintu byasubira uko byahoze. Hari ibyakangiritse, kandi impinduka ziba zarabaye.
Ubuzima ni igitabo. Iyo page irangiye, kuyisubiramo inshuro nyinshi ntibituma ihinduka. Hari izindi pages zigitegereje kwandikwa, kandi ushobora gusanga ari zo zifite inkuru iruta iyabanje.
Ukuri ni uku: ntukeneye kwibagirwa umu-ex wawe. Ukeneye kwemera ko ubuzima bugomba gukomeza, kandi ko ejo hashobora kukuzanira urukundo rutagukometsa umutima, ahubwo rukawubaka.

