AKA KANYA

Ntibisanzwe: Umugabo Yamaze Iminsi 105 Abaho n’Umutima w’Icyuma.

Mu mwaka wa 2025, abaganga bo muri Sydney bakoze amateka nyuma yo gushyira umutima w’ubukorano wakozwe muri titanium mu mugabo wari ufite ikibazo gikomeye cy’umutima.

Uyu mutima w’ubukorano witwa BiVACOR Total Artificial Heart, ukaba ukoresha ikoranabuhanga rya sumaku (magnetic levitation) rifasha gusunika amaraso mu mubiri aho gukubita nk’umutima usanzwe. Uyu mugabo yamaze iminsi 105 abaho neza n’uwo mutima w’icyuma, ari na yo minsi myinshi umuntu yari amaze abayeho n’umutima w’ubukorano nk’uwo ku isi.

Nyuma y’iyo minsi, ku wa 6 Werurwe 2025, habonetse umutima w’umuntu watanzwe n’undi, abaganga bahita bamukorera transplant bawushyiramo, maze uwo mutima wa titanium bawukuramo.

Abaganga bavuga ko uyu mutima w’ubukorano wakozwe nk’igisubizo cy’agateganyo, ugamije gufasha abarwayi gutegereza igihe habonetse umutima w’umuntu ubakwiriye. Mu bihe biri imbere, abahanga bizeye ko ushobora no gufasha abantu kubaho igihe kirekire batagombye gusimbuza umutima

sangiza abandi kuri

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Post