AKA KANYA

“Ruswa Irakoze”Sadio mane Mugahinda Yandagaje ababatse igikombe cy’africa Bari batwaye

Nyuma y’ibyaraye bibaye, ikipe ya Senegal ikamburwa igikombe cya Afurika na CAF yari yegukanye ikagiha Morocco bari bahanganye ku mukino wa nyuma kubera ibyo CAF yise amakosa yabaye kuri uyu mukino wa nyuma Sadio Mane yandagaje abayobozi.

Rutahizamu mpuzamahanga wa Al Nasser yo muri Saudi Arabia, w’umunya Senegal, Sadio Mane, wakiniye amakipe akomeye ku mugabane w’i Burayi harimo na Liverpool yo mu gihugu cy’u Bwongereza yagiriyemo ibihe byiza byinshi, yandagaje abategura imikino ku mugabane wa Afurika abashinja ruswa no kubogama mu buryo buziguye. Ibi Sadio Mane yabigarutseho mu butumwa yashyize hanze, agaruka ku cyemezo baraye bafatiye ikipe y’igihugu ya Senegal n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Senegal cyaje kuvamo kwamburwa igikombe yari yaregukanye.

Mu butumwa bwe bwuje agahinda, Sadio Mane yagize ati: “Ibyabaye biri kujya kure cyane, ni ukuri ibyo tubona biri kujya kure cyane, ibi ni byo byakomeje kwica umupira wa Afurika twihebeye twese. Ibi nibigaragaza ruswa iri mu mupira w’amaguru wa Afurika. Ndatengushywe cyane, atari ukubera Senegal gusa ahubwo kubera umupira ku mugabane wa Afurika.”

Yakomeje agira ati, “Umupira wa Afurika ukwiye ubutabera butavangura kandi bukorera mu mucyo, bikaba akarusho hajemo no kubahana kuko abakunzi bacu bakwiye ibyiza.”

Amagambo ya Sadio Mane yuje agahinda yazamuye amarangamutima ya benshi, aho bagarukaga ku bintu bibera mu mupira wa Afurika ko ari ubudasa utasanga ahandi hantu ahari hose ku isi mu mupira w’amaguru.

Nyuma y’icyemezo cya CAF, Senegal ikaba yatewe mpaga y’ibitego bitatu, kandi itegeko rya 59 rya CAF rikaba rivuga ko mu gihe ikipe itewe mpaga yishyura ibihumbi makumyabiri by’amadolari aya akaba arenga milliyoni makumyabiri n’enye z’amanyarwanda. Hakiyongeraho kandi ko igikombe cya Afurika gikurikira ikipe yatewe mpaga ntiba yemerewe gukina ikindi gikombe cya Afurika gikurikira.

sangiza abandi kuri

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Post