Biragaragara ko mu mupira w’iki gihe, atari amayeri gusa aba ahenze ahubwo hari n’igihe n’imyambaro y’umutoza ishobora gutuma konti yawe ihungabana nkigabweho ibitero simusiga.
Igihe Pep Guardiola yasohokaga mu rwambariro mu mukino wahuje ikipe ye asanzwe abereye umutoza Manchester City na Real Madrid, abafana ntibarebaga gusa amayeri ye yakoreshaga ngo arebe ko yacyura amanota 3 ahubwo banitegerezaga ishati yari yambaye. Yari yoroshye, nta kidasanzwe igaragaza, ariko amakuru akavuga ko igura hafi €290.Aya n’asaga ibihumbi magana atanu by’amafaranga y’u Rwanda.
Ibi Byahise bituma abantu bibaza: ese koko ishati isa n’iyoroheje ishobora kuba ihenze gutyo?

Nubwo ikipe ye itabashije gukomeza mukino wayihuzaga nikipe y’ikigugu yindi mu irushanwa rya UEFA Champions League.
Ni umukino Manchester City yageragezaga kugenzura umukino binyuze mu gutindana imipira igerageza kurema uburyo, mu gihe Real Madrid yo yakinaga yihuta ikoresha ba semababa bayo (counterattacks)igerageza gukoresha ubunararibonye bwayo. Amakipe yombi yabonye uburyo bwo gutsinda ariko ku iherezo imwe irusha indi gukoresha neza amahirwe yabonye itsinda umukino.
Nubwo ariko umukino wari urimo imbaraga n’ishyaka, ishati ya Guardiola na yo yakomeje kuvugisha benshi.
pep iyi n’imyitwarire asanganwe dore ko akunda kwambara ibintu byoroheje, bisukuye ariko bifite agaciro gahambaye. Nta birango bigaragara budasanzwe biri kuriyi shati ariko igiciro cyayo kiri hejuru cyane.
Numbwo Manchester City yaje gutakaza umukino , abafana basigaye bibuka byinshi. kure yo mu kibuga ahari umukino ukomeye wahuzaga amakipe yombi abafana bo batekerezaga no ku ishati yuyu mugabo.

