AKA KANYA

Cristiano Ronaldo aguze 25% by’umugabane w’ikipe muri Esipanye

Umukinnyi w’umupira w’amaguru uzwi ku izina rya Cristiano Ronaldo yatangaje ko yaguze 25% by’umugabane w’ikipe yo mu cyiciro cya kabiri muri Espagne, Almería.

Nk’uko byatangajwe na Al Jazeera, Ronaldo yafashe icyemezo cyo kwagura ibikorwa bye mu mupira w’amaguru binyuze mu ishoramari muri iyi kipe, aho yizera ko ashobora kuyifasha kuzamuka no kongera imbaraga mu marushanwa y’aho.

Almería ni ikipe ibarizwa mu cyiciro cya kabiri cya shampiyona ya Espagne (second Division), kandi ifite intego yo gusubira mu cyiciro cya mbere (La Liga) nyuma y’imyaka itandukanye irimo guhatana mu cyiciro cya kabiri.

Mu itangazo yasohoye, Ronaldo yavuze ko yamaranye igihe kinini icyifuzo cyo kugira uruhare muri ruhago hanze y’umupira akinira mu kibuga, kandi ko UD Almería ari club ifite imizi ikomeye kandi ifite amahirwe yo gukura no gutera imbere mu minsi iri imbere.

Uyu mushinga w’ishoramari wa Ronaldo unajyanye n’uburyo benshi mu bakinnyi bakomeye ku isi batangiye gushora imari mu makipe atandukanye mu rwego rwo gufasha iterambere ry’umupira w’amaguru no kwagura imyanya yabo mu buyobozi bw’amakipe.

Abahanga mu by’imikino bavuga ko iyi ntambwe Ronaldo na Almería ishobora gufungura amahirwe mashya ku bakinnyi bato, guteza imbere ibikorwa by’iyi kipe no kuzamura izina ryayo mu marushanwa akomeye.

UD Almería ni club yari imaze kuzamuka mu cyiciro cya mbere cya Espagne ariko yasubiye mu cyiciro cya kabiri nyuma y’umwaka wa 2023-24. Ubu iri ku mwanya wa gatatu muri shampiyona ya kabiri, hafi yo kongera kuzamurwa mu cyiciro cya mbere

sangiza abandi kuri

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Post