AKA KANYA

FIFA SERIES I KIGALI yaryoshye:Tanzania iratunguwe iratsindwa,Abashinwa ba macau bandagazwa na aruba

Imikino ya FIFA Series 2026 yatangiriye i Kigali mu buryo bushimishije, aho Aruba yanyagiye Macau ibitego 4-1, mu gihe Liechtenstein yatsinze Tanzania itunguranye.

‎Intangiriro Ishimishije ku Bakunzi ba Ruhago

‎Kuri uyu munsi wari utegerejwe na benshi, irushanwa rya FIFA Series 2026 ryatangiriye i Kigali mu Rwanda mu buryo bwashimishije abakunzi b’umupira w’amaguru. Ni irushanwa rihuza amakipe y’ibihugu atandukanye, rigamije kuzamura urwego rw’amarushanwa mpuzamahanga no guha amahirwe amakipe yo kwipima.

‎Abafana bitabiriye ku bwinshi, bagaragaza inyota bari bafite yo kongera kubona ruhago mpuzamahanga ku butaka bw’u Rwanda. Umunsi wa mbere w’imikino wagaragaje ko iri rushanwa rishobora kuzaba riryoshye cyane.

‎Aruba Yigaragaje Itsinda Macau Mu Mukino Wabanje

‎Umukino wafunguye iri rushanwa wahuje ikipe y’igihugu ya Aruba n’iya Macau. Ni umukino watangiye abantu benshi bawukurikiye cyane, bamwe mu bafana b’Abanyarwanda bagaragaza ko bashimishijwe no kubona ikipe ya Macau, bitewe n’uko abakinnyi bayo benshi basa nk’abaturuka mu Bushinwa.

‎Hari n’abatebyaga bavuga bati: “Ese umukinnyi avuyemo akagaruka mu kibuga umusifuzi yamumenya?”  bigaragaza uburyo uyu mukino wari wanahindutse urubuga rw’ibitwenge n’ibiganiro by’abafana.

Ikipe y’igihugu ya Macau

‎Ariko ibyo byose ntibyagize ingaruka ku kibuga. Ikipe ya Aruba yagaragaje urwego rwo hejuru cyane, itsinda Macau ibitego bine (4) ku busa mu gice kinini cy’umukino. Yari ifite imbaraga, imikinire iteguye neza n’ubushobozi bwo gutsinda bwagaragaye neza.

‎Mu minota ya nyuma, Macau yaje kubona igitego kimwe k’impoza marira, bituma umukino urangira ari 4-1. Nubwo batsinzwe, icyo gitego cyabahaye icyizere gito cyo gukomeza guhatana.

‎Liechtenstein Itungura Tanzania Nubwo Irushwa ku Rutonde rwa FIFA

‎Undi mukino wakurikiyeho wahuje Tanzania na Liechtenstein. Uyu mukino wari utegerejwe cyane, cyane ko Tanzania iri imbere cyane ku rutonde rwa FIFA ngaruka kwezi.Tanzania yari iya 113 naho Liechtenstein ari iya 206.

‎Nubwo imibare yagaragazaga ko Tanzania ari yo ihabwa amahirwe, umukino warangiye utunguranye. Ku munota wa 57, umukinnyi Saglam w’imyaka 24 y’amavuko yatsindiye Liechtenstein igitego cyiza cyane, nyuma yo guhabwa umupira mwiza imbere y’izamu.

‎Saglam ntiyazuyaje yahise aroba neza, atsinda igitego cyabaye ingenzi muri uwo mukino. Iki gitego cyabaye nk’inkingi Liechtenstein yubakiyeho, kuko yakomeje kukirinda kugeza umukino urangiye.

‎Tanzania yagerageje kwishyura ariko biranga, bituma itakaza umukino wayo wa mbere muri iri rushanwa.‎‎Final Itegerejwe Hagati ya Aruba na Liechtenstein.Nyuma y’iyi mikino ibiri, byahise bigaragara ko final izahuza Aruba na Liechtenstein amakipe yombi yitwaye neza ku munsi wa mbere.

‎‎Aruba izinjira muri uwo mukino ifite icyizere cyo gukomeza gutsinda nyuma yo kunyagira Macau, mu gihe Liechtenstein yo izaba ifite morali yo kuba yaratsinze ikipe irusha urwego ku mpapuro.
‎Ni umukino utegerejweho guhatana gukomeye, aho buri kipe izaba ishaka gutwara igikombe cy’iri tsinda.

‎Abafana Banyuzwe n’Ireme ry’Imikino

‎Ikigaragara cyane ku munsi wa mbere wa FIFA Series ni uko abafana banyuzwe n’imikino. Uko bitabiriye ari benshi ndetse n’ishyaka bagaragaje byerekanye ko u Rwanda rukomeje kuba igicumbi cy’imikino mpuzamahanga.

‎Imikino yabaye yari irimo guhangana, ibitego, n’udushya twinshi twashimishije abakunzi ba ruhago. Byongeye, byagaragaje ko n’amakipe atari akomeye cyane ashobora gutungura no gutanga imikino iryoheye ijisho.

‎Twavuga ko FIFA Series Igiye Kuryohera Abakunzi ba Ruhago

‎Muri rusange, itangira rya FIFA Series 2026 i Kigali ryatanze icyizere cy’uko iri rushanwa rizaba ridasanzwe. Ibyagaragaye ku munsi wa mbere intsinzi zitunguranye, ibitego byinshi, n’abafana bishimye ni ikimenyetso cy’uko hari byinshi byiza biri imbere.

‎Abakunzi b’umupira w’amaguru bashobora kwitega indi mikino irimo guhangana gukomeye no kugaragaza impano zitandukanye.Nta gushidikanya, FIFA Series 2026 ishobora kuba imwe mu marushanwa azibukwa cyane kubera uburyo yatangiye neza kandi ishimishije.

sangiza abandi kuri

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Post