Wednesday, September 9, 2026

Lori Harvey na Damson Idris bongeye kugaragara basomana i Paris

Ntucikwe n'Iyi:

Umunyamideli w’icyamamare Lori Harvey hamwe n’umukinnyi wa filime Damson Idris bongeye kuvugisha benshi ku mbuga nkoranyambaga nyuma yo kugaragara basomana mu ruhame mu mujyi wa Paris, mu Bufaransa.

Aya mashusho yafashwe nyuma y’ibirori bya Paris Fashion Week, aho aba bombi bari bahagaze ku balkoni y’inyubako baganira, mbere y’uko Lori Harvey yegera Damson Idris akamufata maze bagasomana mu buryo bwagaragaje urukundo rukomeye.

- inkuru irakomeza munsi ya ad -

Ibi byahise bituma abantu benshi bibaza niba aba bombi barongeye gusubirana mu rukundo, nyuma y’uko bari baratandukanye mu mwaka wa 2023 bavuga ko bashaka kwibanda ku buzima bwabo bwite.

Nubwo batigeze batangaza ku mugaragaro ko bongeye kuba umubano wabo, kuba bakomeje kugaragara bari kumwe mu bihe bitandukanye – nko mu birori no mu ngendo – bituma abafana babo bakeka ko urukundo rwabo rushobora kuba rwarongeye kubyuka.

Umunyamideli Lori Harvey azwi cyane nk’umukobwa wa Steve Harvey , ndetse amaze igihe kinini avugwa mu nkuru z’imyidagaduro kubera ubuzima bwe bw’urukundo n’imideli.

Lori Harvey na se Steve Harvey
- Advertisement -spot_img

SIGA IGISUBIZO

Andika igitekerezo cyawe hano
Andika amazina yawe hano

- Advertisement -spot_img
Andi Mashya!

Umunyamakuru wa TV muri Misiri yakatiwe urwo gupfa

Umunyamakuru wa televiziyo wo muri Misiri, Sarah Khalifa w’imyaka 39, yakatiwe igihano cy’urupfu hamwe n’abandi bantu 11, nyuma yo...
- Advertisement -

Soma n'Izi Nkuru

- Advertisement -