Mu gihe amaso y’abakunzi b’umupira w’amaguru ku Isi yose ahanzwe umukino wa nyuma w’Igikombe cy’Isi cya 2026, uzahuza Argentine ya Lionel Messi na Esipanye ya Rodri na Lamine Yamal kuri iki Cyumweru, tariki ya 19 Nyakanga 2026, impaka zikomeje kuba nyinshi ku ikipe ifite amahirwe menshi yo kwegukana iki gikombe.
Hari abashingira ku mutima, amateka cyangwa urukundo rw’ikipe, ariko hari n’abifashisha imibare n’ubwenge buhanitse (Artificial Intelligence) kugira ngo bagerageze kumenya uzaseka bwa nyuma.

Ni muri urwo rwego itsinda ry’abashakashatsi bo muri Northeastern University’s NetSI Sport Research Group ryifashishije Super Computer, imashini isesengura amakuru menshi cyane arimo imibare y’imikino, imiterere y’abakinnyi, uburyo amakipe akinamo ndetse n’ibindi bipimo bitandukanye, rigaragaza ko Esipanye ari yo ifite amahirwe menshi yo kwegukana Igikombe cy’Isi cya 2026.
Umuyobozi w’iri tsinda, Brennan Klein, yavuze ko iyo harebwe imibare gusa, Esipanye irusha Argentine amahirwe menshi.
“Iyo ukuraho Lionel Messi, Esipanye iba ifite amahirwe menshi yo gutsinda. Gusa Messi ni umukinnyi ushobora guhindura umukino mu kanya gato.”
Yakomeje asobanura ko kimwe mu bikomeye Esipanye ifite ari uko ikina nk’itsinda aho kwishingikiriza ku mukinnyi umwe.
Ati:
“Esipanye ikina nk’ikipe kuva ku munota wa mbere kugeza ku wa nyuma. Ntushobora kumenya umukinnyi ugomba gukurikiranwa kuko bose bafite uruhare rungana. Abagera kuri 80% by’abayigize ni bo begukanye Euro iheruka, bityo bamaze kumenyerana cyane.”
Rodri na Yamal bashobora kuba urufunguzo

Brennan Klein yavuze ko Rodri yungukiye mu kuba atarakinnye imikino myinshi muri Premier League ya 2025/26, ibintu byatumye agumana imbaraga ndetse aza muri iri rushanwa ameze neza kurusha benshi.
Ku ruhande rwa Lamine Yamal, yavuze ko nubwo adatsinda ibitego byinshi, uruhare rwe rurenze uko benshi babitekereza.
“Yamal ni umwe mu bakinnyi bafite ubushobozi bwo gusenya ubwugarizi bw’uwo bahanganye. Ashobora gutanga umupira umwe gusa ugahindura umukino.”
Ariko se Messi n’Argentine byo?
Nubwo Super Computer yahaye Esipanye amahirwe menshi, imibare igaragaza ko Argentine ari ikipe itajya icika intege.
Mu mikino yakinnye muri iri rushanwa, yatsinze ibitego 19, muri byo 12 byabonetse nyuma y’umunota wa 75. Ibi bigaragaza ko iyi kipe iba ikomeye cyane mu minota ya nyuma, aho akenshi Lionel Messi aba akomeje kugira ijambo rikomeye nubwo atiruka nk’abandi.
Ubunararibonye bwa Messi bwo gusoma umukino no gufata ibyemezo bikomeye ni kimwe mu bintu bishobora guhindura ibyavuzwe n’imibare.
Uko amakipe yageze ku mukino wa nyuma
Argentine yabonye itike ya nyuma isezereye Ubwongereza ku ntsinzi y’ibitego 2-1, mu gihe Esipanye yo yasezereye Ubufaransa iyitsinze 2-0, yerekana urwego rwo hejuru kuva iri rushanwa ryatangira.
Ese imibare iratsinda cyangwa amateka akiyandika?
Nubwo ubushakashatsi bwa Super Computer bwerekana ko Esipanye ari yo ifite amahirwe menshi, amateka y’umupira w’amaguru agaragaza ko umukino urangira ari uko iminota 90 (cyangwa irenga) irangiye.
Ese Esipanye irongera kwegukana Igikombe cy’Isi nyuma y’icyo yatwaye mu 2010? Cyangwa Lionel Messi azongera kwandika amateka ayobora Argentine ku kindi gikombe cy’Isi?
Igisubizo kizamenyekana kuri iki Cyumweru.



