AKA KANYA

Imbamutima za Djibril Oatarra wa APR FC Wakuye isomo rikomeye ku rwibutso rwa jenoside yakorewe abatutsi ubwo yahasuraga.

Cheikh Djibril Ouattara wa APR FC yakozwe ku mutima n’uruzinduko yagiriye ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, agaragaza amasomo akomeye ku mateka, ubumwe n’uruhare rwa siporo mu kubaka amahoro.

‎Rutahizamu w’ikipe ya APR FC, Cheikh Djibril Ouattara ari mu bakinnyi bagezweho muri Shampiyona y’u Rwanda muri iyi minsi ariko nyuma y’ibitego atsinda n’intsinzi afasha ikipe ye kugeraho hari inkuru y’amarangamutima n’ubumuntu yagaragaje nyuma yo gusura urwibutso rwa jenoside rwa Kigali Ruherereye ku gisozi. Uru ruzinduko rwasize impinduka mu mitekerereze ye rumuha isomo rikomeye ku mateka, ubumwe n’uruhare rwa buri wese mu kubaka isi irangwa n’amahoro.

‎Ouattara wageze muri APR FC muri Mutarama 2025 avuye muri JS Kabylie yo muri Algeria nyuma y’amezi icyenda gusa yari amaze mu Rwanda yafashe icyemezo cyo gusura uru rwibutso ruherereye ku Gisozi. Icyo cyemezo ntiyari yagitewe n’undi muntu ahubwo cyari icyifuzo cye bwite cyo gusobanukirwa amateka y’u Rwanda no guha icyubahiro abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 aho abarenga miliyoni imwe bishwe bazira uko bavutse. Yavuze ko kuri we byari uburyo bwo kuzirikana no guha agaciro urwibutso basize ariko nanone bikaba umwanya wo gutekereza ku buzima no ku ruhare umuntu agomba kugira mu kubaka sosiyete nziza.

Ubwo Rutahizamu cheick yasuraga Urwibutso rwa jenoside ku nshuro ya mbere.

‎Ibyo yabonye muri uru rwibutso byamukoze ku mutima cyane. Amashusho agaragaza ubukana bwa Jenoside, ubuhamya bw’abayirokotse, amafoto y’abazize Jenoside ndetse n’imva ziruhukiyemo imibiri y’ibihumbi by’Abatutsi, byose byamweretse amateka asharira u Rwanda rwanyuzemo. Yavuze ko ari ahantu ugera ukumva uhindutse imbere mu mutima aho umuntu atangira gutekereza cyane ku ngaruka z’urwango n’ivangura ndetse akiyemeza kugira uruhare mu kubikumira aho ari hose.

‎Nyuma y’urwo ruzinduko, ntiyagumanye ayo marangamutima wenyine. Ouattara yahisemo gusangiza inshuti ze n’abandi bantu ibyo yabonye abereka ko ari ingenzi kumenya amateka no kuyigisha abandi. Yagaragaje ko kumenya amateka bidafasha gusa igihugu cyabayemo ayo mateka ahubwo ari isomo ku isi yose kuko bifasha abantu kumva ingaruka z’urwango n’ivangura bityo bakarushaho guharanira ubumwe n’amahoro.

‎Nubwo ibyo yabonye byamubabaje, yanagaragaje ko yishimiye cyane intambwe u Rwanda rumaze gutera mu kwiyubaka. Yashimye uburyo igihugu cyashyize imbere ubumwe n’ubwiyunge, kikongera kwiyubaka nyuma y’amateka mabi cyanyuzemo. Kuri we ibi ni ikimenyetso cy’uko n’igihugu cyanyuze mu bihe bikomeye gishobora kongera guhaguruka kikaba icyitegererezo ku bindi. Ibi byamuhaye icyizere ndetse bimwongerera imbaraga zo gukomeza gutanga umusanzu we mu kubaka sosiyete nziza.

‎Ouattara ntiyagarukiye aho gusa, ahubwo yanagarutse ku ruhare rwa siporo, agaragaza ko siporo atari amarushanwa gusa ahubwo ari urubuga rukomeye rwo guhuza abantu. Yavuze ko siporo igomba kuba umwanya wo guteza imbere ubumwe, ikinyabupfura n’ubwiyunge. Yasabye kandi abakinnyi bagenzi be kujya bazirikana amateka bakubaha abazize Jenoside ndetse bakagira uruhare mu kubaka sosiyete itarangwamo ivangura.

‎Mu kibuga ho uyu rutahizamu akomeje kwitwara neza aho amaze gutsinda ibitego 11 mu mikino 18 muri Shampiyona y’u Rwanda ya 2025/26 ari mu bayoboye abandi mu gutsinda. Mu mwaka ushize w’imikino  yagize uruhare rukomeye mu gufasha APR FC kwegukana Igikombe cya Shampiyona, icy’Amahoro n’icy’Intwari ibintu byamugize umwe mu bakinnyi b’ingenzi muri iyi kipe.

‎Inkuru ya Cheikh Djibril Ouattara igaragaza ko nubwo umuntu yaba ari icyamamare muri siporo agifite inshingano zo kumenya amateka, kuyigiraho no kuyasangiza abandi. Uruzinduko rwe ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali rwerekanye ko kwibuka atari iby’Abanyarwanda gusa ahubwo ari inshingano ya buri wese ushaka kubaho mu isi irangwa n’amahoro n’ubumwe. Ni ubutumwa bukomeye ku batuye isi yose: amateka agomba kutwigisha, kuduhuza no kudufasha kubaka ejo hazaza heza kurushaho.

sangiza abandi kuri

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Post