Nyuma y’imyaka irenga 50 abantu bane harimo n’umwirabura umwe boherejwe ku kwezi muri project yiswe Artemis ii
Mu mateka mashya y’ubushakashatsi bwo mu isanzure, Ikigo cy’Abanyamerika gishinzwe iby’isanzure, NASA, cyatangije ku mugaragaro urugendo rw’abahanga mu by’isanzure bagiye kuzenguruka ukwezi, mu gikorwa cyiswe Artemis II. Ibi byabaye ku wa 1 Mata 2026, ubwo roketi nini ya Space Launch System (SLS) yahagurukaga itwaye icyogajuru cya Orion spacecraft, ivuye ku kigo cya Kennedy Space Center.
Iyi ni imwe mu ntambwe zikomeye cyane zigeze guterwa mu gusubiza abantu ku kwezi nyuma y’imyaka irenga 50 kuva habayeho ingendo za Apollo missions zaherukaga mu 1972. Uru rugendo rufatwa nk’igerageza rikomeye rizafasha mu gutegura indi mishinga izakurikiraho, irimo no kugusha abantu ku kwezi mu gihe kiri imbere

Abari muri uru rugendo ni abahanga bane bafite uburambe mu by’isanzure, bayobowe na Reid Wiseman nk’umuyobozi w’urugendo (Commander), afatanyije na Victor Glover nk’umupilote (Pilot), ndetse na Christina Koch hamwe na Jeremy Hansen nk’abashinzwe ibikorwa byihariye (Mission Specialists), aho uyu wa nyuma ahagarariye Canadian Space Agency.
Nyuma gato yo guhaguruka, icyogajuru cya Orion cyahise gitangira gukora neza, aho amababa yacyo akusanya ingufu z’izuba (solar arrays) yafunguwe neza uko byari biteganyijwe. Aya mababa ane, buri rimwe rifite uturemangingo tugera ku 15,000 dukurura ingufu z’izuba, yafashije gutangira gutanga umuriro ugenzura ibikorwa byose by’icyogajuru. Iyo yafunguwe neza, Orion igira ubugari bugera kuri metero zirenga 19 (hafi feet 63), bikayifasha gukusanya ingufu zihagije mu rugendo rurerure igiyemo.
Abashinzwe kuyobora uru rugendo bari mu kigo cya NASA i Houston, batangaje ko ibintu byose byagenze neza nyuma yo guhaguruka. Icyakurikiyeho ni ibikorwa by’ingenzi byo kuzamura orbit y’icyogajuru, harimo PRM (Perigee Raise Maneuver) na ARB (Apogee Raise Burn), bizafasha Orion kuva mu murongo w’Isi ikinjira mu rugendo rurerure rujya kure y’Isi, aho izerekeza ku kwezi.
Uru rugendo ruzamara iminsi igera ku icumi, aho aba bahanga bazazenguruka ukwezi hanyuma bakagaruka ku Isi. Nubwo batazamanuka ku kwezi, uru rugendo ruzatanga amakuru y’ingenzi azafasha mu gutegura ingendo zizakurikiraho zizagerageza kuhagwa no kuhatura.
Gahunda ya Artemis program igamije gusubiza abantu ku kwezi mu buryo burambye, harimo no kohereza umugore wa mbere ndetse n’umuntu w’umwirabura uzagerayo. Iyi gahunda ifite intego yo gushyiraho ibirindiro by’abantu ku kwezi, bizifashishwa mu bushakashatsi ndetse no gutegura ingendo zijya ku mubumbe wa Mars.
Uretse kuba ari urugendo rw’amateka, Artemis II rufite n’akamaro kanini mu iterambere ry’ikoranabuhanga. Ibikoresho n’ubumenyi bizavamo bizafasha mu bindi bice byinshi ku Isi, harimo ubuvuzi, itumanaho ndetse no kurengera ibidukikije.
Abakurikirana iby’uru rugendo bashobora kubona amakuru agezweho binyuze ku mbuga za NASA, harimo urubuga rwayo rwa internet, YouTube ndetse na NASA+, aho ibikorwa byose by’uru rugendo bikomeza gutambutswa ku buryo bwa live.


