Uzahirahira gukorera imbwa iki kintu azafungwa Imyaka 5

Ntucikwe!

Sansao law itegeko rishya mu gihugu cya Brazil ritanga gasopo ku muntu uwariwe wese uzahirahira guhohotera amatungo agiye anyuranye. Iri tegeko ryahawe iri zina biturutse ku mbwa yitwa Sansao yarokotse igitero gikomeye cy’abagizi ba nabi.

Ubusanzwe mbere yuko iri tegeko rishyirwaho umuntu wahamwaga n’icyaha cyo guhohotera inyamaswa yajyaga ahanishwa igihano cyoroheje nko gucibwa amande nayo macye, gusa ubu ibintu byasubiwemo.

Ubu umuntu uzahamwa n’icyaha cyo guhohotera imbwa cyangwa injangwe azajya ahanishwa igifungo cy’imyaka hagati y’imyaka ibiri n’itanu. Sibyo gusa kuko azajya anacibwa amande menshi atavuzwe umubare ndetse ashyirirweho amabwiriza atamwerera kuzongera gutunga rimwe murayo matungo murugo rwe.

- Kwamamaza -
Ubu umuntu uzahamwa n’icyaha cyo guhohotera imbwa cyangwa injangwe azajya ahanishwa igifungo cy’imyaka hagati y’imyaka ibiri n’itanu.

Iri tegeko kandi ribuza buri muntu wese kwambika amaherena cyangwa ibikomo izi nyamaswa kuko nabyo bibangamira ubuzima n’imibereho. Amatsinda aharanira uburenganzira bw’amatungo yashyigikiye cyane iri tegeko ariko ahanini babitewe n’amafoto yagiye akwirakwiza ku mbuga za internet arimo ibimenyetso byinshi byerekana guhohotera amatungo.

Abahanga mu buzima bw’amatungo bavuga ko ibi bintu byo kwambika amatungo amaherena n’ibikomo ari bibi cyane kuko bishobora gukurura indwara zinyuranye ndetse bikanatuma anyura mu bubabare budasanzwe.

Brazil ije yiyongera ku bindi bihugu binyuranye cyane cyane byo ku mugabane w’uburayi na Amerika.

- Advertisement -spot_img

Inkuru wakunda

SIGA IGISUBIZO

Andika igitekerezo cyawe hano
Andika amazina yawe hano

- Kwamamaza -spot_img

Izindi wasoma ubu