Kigali – Mu nama ikomeye yahuje abayobozi bakuru b’igihugu, abahanzi b’ibyamamare ndetse n’abafatanyabikorwa b’urwego rw’umuziki mu Rwanda, umuraperi Bushali ni umwe mubagarutsweho cyane nyuma yo gutanga ubuhamya ku rugendo rwe rw’ubuzima n’umuziki, aho yavuze ko ibyo yise “akanyafu” yahawe na Leta ari byo byamufashije kwisubiraho no kuba uwo ari we uyu munsi.
Iyo nama yitabiriwe n’abantu bafite uruhare rukomeye mu guteza imbere urubyiruko, ubuhanzi n’umuco, barimo Minisitiri w’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Dr. Utumatwishima Abdallah, Umuvugizi wa RIB Murangira B. Thierry, Minisitiri w’Ubuzima Dr. Sabin Nsanzimana, Lt. Gen. (Rtd) Karake Peter, ndetse n’abandi bayobozi batandukanye.
Ku ruhande rw’abahanzi, hari harimo amazina akomeye nka Israel Mbonyi, Butera Knowless, Davis D, Bushali, Muyoboke Alex, Coach Gaëlle, Muyango n’abandi benshi bazwi mu ruganda rw’imyidagaduro nyarwanda.

Ubwo gahunda yari igeze ku gutanga ibitekerezo no gusangiza abari aho ubunararibonye, Bushali yagarutse ku rugendo rwe rwo kuzamuka mu muziki. Mu buryo busanzwe bumuranga bwo kuvanga urwenya n’ubutumwa, yabanje gusetsa abari aho mbere yo kuvuga amagambo yahise akwirakwira ku mbuga nkoranyambaga.
Yagize ati:
«”Ndi kuzamuka narisazaga cyane. Leta yacu yarabibonye inkubita akanyafu. Yego, kari akanyafu gato, ariko katumye nitekerezaho, ntekereza no ku gihugu cyanjye. Ndashima Leta kuko ari umubyeyi. Iyo kataba ako kanyafu, sinzi niba mba nkiri uwo ndi we uyu munsi.”»
Aya magambo yahise atangira kuganirwaho cyane
Hari abayafashe nk’ubuhamya bw’umuntu wemeye ko yanyuze mu bihe bitamworoheye ariko akabivanamo amasomo yamugize uwo ari we.
Abandi bo ntibabyumvise kimwe. Bavuze ko kuba ayo magambo yaravugiwe imbere y’abayobozi bakuru bishobora gutuma hari abatekereza ko yari agamije kubereka icyubahiro cyangwa kubanezeza.
Icyakora, hari n’abasesenguzi bavuga ko kwemera amakosa no gushimira abafashije umuntu kuyakosora ari kimwe mu biranga gukura no guhinduka, bityo ko amagambo ya Bushali ashobora kuba yari agaragaza ubuzima bwe nk’uko yabubayemo.
Usibye aya magambo yakuruye impaka, iyo nama yongeye kugaragaza ubushake bwo gukomeza guhuza inzego za Leta, abahanzi n’abandi bafatanyabikorwa kugira ngo baganire ku iterambere ry’umuziki nyarwanda, uruhare rwawo mu kubaka urubyiruko no guteza imbere igihugu.
Nubwo impamvu nyakuri yatumye Bushali avuga ayo magambo ari we uyizi neza, ikigaragara ni uko yabaye imwe mu ngingo zagarutsweho cyane nyuma y’iyo nama.



