Tuesday, September 8, 2026

PART 2: Peter Okoye yongeye gushinja Jude n’umugore we, avuga ko bari inyuma ya sosiyete yakiriye amafaranga ya P-Square

Ntucikwe n'Iyi:

Mu gihe impaka hagati ya Peter Okoye (Mr P) na mukuru we Jude Okoye zikomeje kuvugisha benshi, Peter yongeye gushyira hanze ikindi gice cy’amashusho asobanura ibyo avuga ko byabaye ku mutungo wa P-Square.

Muri aya mashusho mashya, Peter yavuze ko imyaka yose abantu bamushinje ko ikibazo cy’itsinda cyatewe n’umugore we, Lola Omotayo, nyamara ngo atigeze agira uruhare na ruto mu bibazo by’ubucuruzi bwa P-Square.

- inkuru irakomeza munsi ya ad -

Yagize ati:

“Abantu benshi bavuga ko ikibazo cya P-Square cyatewe n’umugore wanjye. Oya. Umugore wanjye ntiyigeze yivanga mu bikorwa bya P-Square.”

Peter yavuze ko ikirego yatanze mbere kitari kigamije guhangana na murumuna we Paul Okoye (Rudeboy), ahubwo cyari kigamije gusaba ko hakorwa iperereza ku micungire y’amafaranga y’itsinda.

Nk’uko abivuga, nyuma y’iperereza ryakozwe na EFCC, ngo basanze sosiyete yitwa Northside Music, yavuze ko yakiraga amafaranga y’indirimbo za P-Square, yari iyobowe na Jude Okoye n’umugore we Ify Okoye.

Peter yavuze ko inyandiko yabonye zigaragaza ko Ify Okoye yari afite imigabane 800,000, mu gihe Jude Okoye yari afite imigabane 200,000 muri iyo sosiyete.

Aha ni ho Peter yavuze amagambo akomeje gukwirakwira ku mbuga nkoranyambaga.

Jude Okoye n’umugore we. Jude ni mukuru w’impanga zari zigize itsinda rya P square

Yagize ati:

“Reka twibaze ko iyo sosiyete iba ari iyanjye n’umugore wanjye Lola. Iyo aza kuba afite imigabane 800,000, abantu bose bari guhita bamushinja ko ari we wasenye P-Square.”

Yakomeje avuga ko ikibazo atari uko abantu bamunenga cyangwa bamwanga, ahubwo ko yumva yahemukiwe n’abantu bo mu muryango we.

“Namenyereye gutukwa. N’iyo abantu bambera benshi, ntibizahagarika intsinzi yanjye. Ariko baranyibye, basuzuguye imbaraga zanjye, banavuga ko nta mpano ngira.”

Peter Okoye ukomeje kunyeganyeza imbuga nyuma yuko asezeranyije abamukurikira gushyira ukuri kose hanze ko igihe ar’iki.

Ibi birego bishya byatumye impaka ku mbuga nkoranyambaga zirushaho gukomera, aho bamwe bashyigikiye Peter bavuga ko akwiye gukomeza kuvuga ukuri kose, mu gihe abandi bavuga ko hakwiye gutegerezwa umwanzuro w’urukiko.

Ku ruhande rwa Jude Okoye, kugeza ubu ntabwo aragira icyo atangaza ku birego bishya Peter yamushinje muri iki gice cya kane. Gusa mu minsi ishize yari yashyize hanze amashusho ahakana ibyo Peter yavuze mbere, ashimangira ko nta mafaranga yigeze anyereza kandi ko ukuri kuzagaragazwa n’urukiko.

Ese wowe ubona Peter ari gushyira ukuri ahagaragara, cyangwa uratekereza ko ari amakimbirane akwiye gukemurirwa mu rukiko aho kujya ku mbuga nkoranyambaga?

- Advertisement -spot_img

SIGA IGISUBIZO

Andika igitekerezo cyawe hano
Andika amazina yawe hano

- Advertisement -spot_img
Andi Mashya!

Umunyamakuru wa TV muri Misiri yakatiwe urwo gupfa

Umunyamakuru wa televiziyo wo muri Misiri, Sarah Khalifa w’imyaka 39, yakatiwe igihano cy’urupfu hamwe n’abandi bantu 11, nyuma yo...
- Advertisement -

Soma n'Izi Nkuru

- Advertisement -