Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yategetse Minisiteri y’Ingabo ya Amerika (Pentagon) n’izindi nzego gutangira igikorwa cyo gushakisha no gushyira ahagaragara inyandiko zose za Leta zijyanye n’ibyiswe “bivejuru” cyangwa ubuzima bwo hanze y’Isi.
Iri tegeko rije hashize iminsi mike uwahoze ari Perezida, Barack Obama, abajijwe kuri ayo makuru akavuga ati: “Biravugwa ko bihari, ariko njye sinigeze mbibona.”
Mu kiganiro Trump yagiranye n’abanyamakuru ari mu ndege ya perezida ya Air Force One, yavuze ko Obama yakoze amakosa akomeye kuvugira mu ruhame ibijyanye n’amabanga ya Leta. Yavuze ko kubera inyota y’abaturage bashaka kumenya ukuri kuri ibi bintu, byabaye ngombwa ko atanga iri tegeko ryo gusohora inyandiko zifitanye isano n’iki kibazo.
Abajijwe niba yemera ko ibyo bivejuru bihari koko, Trump yasubije ko atazi niba bihari cyangwa bidahari. Kugeza ubu, nta bimenyetso bifatika cyangwa amafoto nyayo biragaragazwa; ibyinshi bigaragara ni amashusho yakozwe hifashishijwe ikoranabuhanga cyangwa ayo muri filime zo muri Hollywood.

Mu myaka yashize, Abanyamerika benshi bagaragaje inyota yo kumenya ukuri ku buzima bwo hanze y’Isi. Ibi byakajijwe cyane n’inkuru yasohotse mu 2017 ivuga kuri gahunda y’ibanga ya Pentagon yakoraga iperereza ku buhamya bw’abapilote n’abasirikare bavugaga ko babonye ibintu bidasanzwe mu kirere.
Mu 2022, Inteko Ishinga Amategeko ya Amerika yakoze inama ya mbere nyuma y’imyaka irenga 50 igamije kuganira kuri UFOs (ibintu biguruka bitaramenyekana). Pentagon yemeye kongera gukorera mu mucyo no gushyiraho ishami ryihariye rishinzwe kwakira no gusesengura raporo zose z’igisirikare zijyanye na UFOs.
Nyuma yaho, komisiyo y’Inteko yakomeje gukora iperereza ariko ntiyabona gihamya igaragaza ko hari ubuzima bwo hanze y’Isi bwigeze buhura na Leta ya Amerika. Muri raporo yasohotse mu 2024, Pentagon yatangaje ko nta kimenyetso cyerekana ko hari ibiremwa byo mu yindi mibumbe byigeze guhura na Leta ya Amerika, kandi ko ibyinshi byari byaravuzweho byari ibintu bisanzwe byafashwe nabi cyangwa byasobanuwe ukundi.

