Buri munsi, dukora ibintu bito byoroheje ariko bigahindura uko ubuzima bwacu bumeze yewe rimwe twe ntitunarabukwe, gusa bimwe bidusongorera ubuzima, ibindi bigatuma igihe tuzamara kiba gito tutanabizi.
Thenewsjam rero twahisemo kugutegurira inkuru ivuga ku mirire n’imyitwarire 5 ishobora kugabanya igihe ushobora kuzabaho hano ku isi, gusa icyiza nuko WOWE ubwawe wagira icyo ubikoraho.
1. Kutanywa Amazi Ahagije
Abantu benshi baba bafite inyota mu buryo batamenya. Nkubu uheruka kunywa amazi ryari cq sangahe?
Buriya rero kuba waba wifitemo inyota cq amazi make hari ibindi bimenyetso bibigaragaza, nko kunanirwa, kubura focus mubitekerezo byawe (kumva ujagaraye mbese), kubabara umutwe, ndetse n’uruhu rumeze nabi nibyo bibanza.
Icyo wakora: jya ugira icupa ry’amazi hafi yawe kandi unywe buri minota 20–30. singombwa kunywa litiro yose icyarimwe ariko ukayanywa bihoraho.
2. Kwicara Igihe Kirekire
Gukoresha telefoni, mudasobwa cyangwa kureba TV igihe kinini bituma umubiri ujya muri mood yo kunebwa. Mbese nink’imodoka uparitse igihe kinini nyuma rwose ushobora kuyihakura nawe bikuvunnye.
Kwicara igihe kirekire, bituma amaraso adatembera neza, metabolism igenda nabi, ndetse n’imitekerereze igahinduka. Gorora umubiri: buri saha haguruka wongere ugira utuntu ukora cyangwa ugende iminota 2–5.
3. Gusinzira amasaha dahagije
Umubiri wacu wiyubaka nijoro.
Ariko gusinzira nabi, kuryama utinze, gukanguka kenshi, cyangwa gukoresha telefone mbere yo kuryamabikwangiriza umubiri mu ibanga.

Shyiraho isaha yo kuzimya ibikoresho by’ikoranabuhanga nibura iminota 30 mbere yo kuryama.
4. Stress Iri Hagati mu Buzima bwa Buri Munsi
N’ubwo waba useka, umubiri uba uzi ko ufite umutwaro.
Stress y’igihe kirekire izamura umushyushyu w’umubiri, igatuma inzira z’imirire zigenda nabi, kandi igakuraho imbaraga.
Icyoroshye kigufasha: humeka buhoro inshuro 5, kabiri ku munsi.
5. Kurya Ibintu Byoroheje mu Mwanya w’Ibiryo Nyabyo
Kurya ibiryo fast-food cyangwa kudafata ifunguro rikwiye bituma umubiri utamenya igihe cyo gukora neza.
Ukeneye ifunguro ririmo ibintu bitandukanye nk’imboga, ibinyampeke,…kugira ngo ubwonko n’imitsi bikore neza.
Inama: buri funguro ribe ririmo proteine + ibirimo fibre + neza y’inyongeramusaruro.
Icyo wakora rero,…

Ubuzima burebure ntibushingira ku byemezo binini, ahubwo bwubakwa n’ingeso nto nto ukora buri munsi.
Hindura imwe buhoro buhoro, umubiri uzagushimira.Niba wanyuzwe n’iyi nkuru ngufi, sura urubuga rwacu ubone izindi nkuru z’inyigisho, ubuzima bwiza, n’impanuro zafasha ubuzima bwawe.

