Umukinnyi wa filime w’icyamamare Michael B. Jordan yakoze amateka muri Hollywood nyuma yo kwegukana igihembo cya Best Actor muri Academy Awards cya 2026.
Jordan yatsinze iki gihembo abikesha filime Sinners, aho yakinnye ari impanga ebyiri mu nkuru y’iyi filime. Ni Oscar ye ya mbere mu rugendo rwe rumaze imyaka irenga 20 mu gukina filime.
Igihe yakiraga igihembo, Jordan yashimiye umuryango we ndetse n’umuyobozi wa filime Ryan Coogler, bavuga ko yamuhaye amahirwe yo kwigaragaza muri iyo filime.
Yanavuze ko gutsinda kwe gushingiye ku murage w’abakinnyi b’Abirabura bamubanjirije, barimo Sidney Poitier, Denzel Washington, na Halle Berry, bagize uruhare mu gufungura amarembo muri Hollywood.

Uyu mukinnyi kandi yatsinze abandi bakinnyi bakomeye bari bahatanye na we, barimo Timothée Chalamet na Leonardo DiCaprio.
Ibi byatumye Michael B. Jordan yinjira mu bakinnyi b’amateka bake b’Abirabura begukanye Oscar ya Best Actor, ibintu byashimishije cyane abakunzi ba sinema ku isi.

