Urwego rw’Ubugenzacyaha RIB rwemeje amakuru y’itabwa muri yombi ry’umuhanzi Uworizagwira Florien wamamaye nka Yampano.
Mu mpera z’icyumweru twasoje nibwo hatangiye kuvugwa amakuru ko Yampano yatawe muri yombi, ibintu byahise bikwirakwira cyane ku mbuga nkoranyambaga no mu bakurikiranira hafi imyidagaduro yo mu Rwanda.
Aya makuru yaje gukurikira ubuhamya bwatanzwe n’umukobwa uzwi nka Vava, bivugwa ko yari umukunzi wa Yampano. Mu byo yavuze, yagaragaje ko yagiye ahura n’ihohoterwa rikomeye mu bihe bitandukanye, harimo gukubitwa ndetse no gukomeretswa.
Vava yavuze kandi ko hari igihe uyu muhanzi yamugongesheje imodoka ku bushake, ibintu byamugizeho ingaruka zikomeye ndetse bigateza impaka ndende ku mbuga nkoranyambaga.
Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry, yemeje aya makuru avuga ko Yampano yafashwe ku wa 16 Gicurasi 2026.
Yagize ati: “Ku wa 16 Gicurasi 2026, RIB yafunze Uworizagwira Florien wamamaye nka Yampano. Arakekwaho ibyaha bitandukanye birimo gukubita no gukomeretsa ku bushake, gukoresha ibikangisho, kunywa ibiyobyabwenge n’ibindi.”
Kugeza ubu, Yampano afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Kicukiro mu gihe iperereza rigikomeje mbere y’uko dosiye ye ishyikirizwa ubushinjacyaha.

Ibi byakuruye impaka nyinshi mu bakoresha imbuga nkoranyambaga, bamwe bibaza ku myitwarire y’ibyamamare inyuma ya camera, abandi basaba ko ukuri kose kujya ahagaragara.




