Trump yavuze ko ashobora kutajya mu bukwe bw’umuhungu we kubera “ikibazo cya Iran”

Ntucikwe!

Donald Trump yavuze ko ashobora kutazitabira ubukwe bw’umuhungu we Donald Trump Jr. kubera ibibazo bya politiki n’umutekano biri hagati ya Amerika na Iran.

Ubwo yabazwaga n’umunyamakuru niba azajya muri ubwo bukwe, Trump yavuze ko umuhungu we yifuza ko yazaboneka ariko ko ibintu biri kuba muri iki gihe bishobora kubimubuza.

Yagize ati:

“Yifuza ko njyayo. Ndagerageza kuzaboneka. Namubwiye nti: ‘Iki si igihe cyiza kuri njye. Mfite ikibazo cya Iran n’ibindi byinshi.’”

- Kwamamaza -

Aya magambo yahise akwirakwira cyane ku mbuga nkoranyambaga, aho abantu benshi batangajwe no kuba Trump yavuze ikibazo cya Iran nk’impamvu ishobora gutuma atajya mu bukwe bw’umwana we.

Amakuru avuga ko ubukwe bwa Donald Trump Jr. buteganyijwe kubera muri Bahamas mu muhango wihariye uzitabirwa n’inshuti n’abagize umuryango gusa.

Ibi bibaye mu gihe Trump akomeje kuvugwa cyane mu bibazo bya geopolitics, cyane cyane ibijyanye n’umwuka mubi uri hagati ya Amerika, Israel na Iran. Bamwe mu basesenguzi bavuga ko amagambo ye agaragaza uburyo ikibazo cya Iran gikomeje gufatwa nk’icyihutirwa cyane muri politiki ya Amerika.

Ku mbuga nkoranyambaga, abantu bamwe bagaragaje ko bitangaje kuba umuyobozi nka Trump ashobora gushyira ibibazo bya politiki imbere y’ibirori by’umuryango, mu gihe abandi bavuga ko ibyo ari ibisanzwe ku muntu ufite uruhare runini mu bibazo mpuzamahanga.

- Advertisement -spot_img

Inkuru wakunda

SIGA IGISUBIZO

Andika igitekerezo cyawe hano
Andika amazina yawe hano

- Kwamamaza -spot_img

Izindi wasoma ubu