AKA KANYA

VAR igiye kuzajya itanga amakarita y’umutuku Dore Amategeko 4 Mashya ya FIFA azakoreshwa mu Gikombe cy’Isi 2026


‎Mu gihe isi yose itegereje Igikombe cy’Isi cya 2026, impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru ku isi, FIFA, yatangaje ko yemeye impinduka nshya mu mategeko y’umukino zizatangira gukoreshwa muri iri rushanwa rikomeye ku isi. Izi mpinduka zigamije kugabanya gutinza umukino ku bushake, kongera ubunyangamugayo mu misifurire, no gutuma umukino wihuta kurushaho.

‎Imwe mu mpinduka zikomeye ireba gusimbuza abakinnyi.

Kuva ubu, umukinnyi usimbujwe azajya agira amasegonda 10 gusa yo kuva mu kibuga. Naramuka arenze ayo masegonda, umukinnyi ugiye kumusimbura azasabwa gutegereza umunota umwe mbere yo kwinjira mu kibuga. Ibi bigamije guca intege amayeri amakipe yakundaga gukoresha yo kugenda buhoro mu gihe asimbuzwa kugira ngo atakaze umwanya w’umukino ngo iminota iribwe.

‎Indi mpinduka ireba imipira igiye kurengurwa (throw-in).

Uhereye ubu, umukinnyi azajya asabwa gutera uwo mupira mu masegonda 5. Naramuka ayarenze, umupira uzajya uhita uhabwa ikipe bahanganye. Ibi bizafasha kugabanya igihe gikoreshwa mu gutinza umukino no kongera gutuma umukino ugenda vuba cyangwa wihuta.

‎Ku bijyanye n’imvune z’abakinnyi, amategeko mashya ateganya ko umukinnyi uhabwa ubuvuzi mu kibuga azajya asabwa gusohoka akabanza gutegereza umunota umwe mbere yo kugaruka mu kibuga. Ibi bigamije kwirinda ko hari abakinnyi bakoresha imvune nk’amayeri yo guhagarika umukino cyangwa guca intege abo bahanganye.

‎Impinduka ishobora guteza impaka cyane ni ijyanye n’ ikoranabuhanga rya VAR (Video Assistant Referee).

Ubu, VAR izajya ishobora kwivanga mu byemezo by’ikarita ya kabiri y’umuhondo, ndetse no mu byemezo bimwe by’amakona (corner kicks) mu gihe hagaragaye ko habaye ikosa rikomeye rishobora kuba ryakorwa n’umusifuzi.

‎Izi mpinduka zose zigaragaza ko FIFA ishaka umukino wihuta, urangwa n’ubutabera kandi usobanutse kurushaho. Nubwo hari ababyishimira, abandi bibaza niba izi mpinduka zitazahindura uburyo abantu bari basanzwe babona umupira w’amaguru ndetse bikaba byatuma utaryoha nkuko byari bisanzwe.

‎Icyakora, ikizwi neza ni uko mugikombe cy’isi uyu mwaka 2026 , abafana n’abakinnyi bashobora kuzabona umupira w’amaguru uzakinwa muburyo busa nkaho ari bushya kurusha uko bari bawumenyereye muri rusange.

sangiza abandi kuri

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Post