“Kuki Kwizera Olivier Yahawe Gutera Penaliti?” – Ikintu Cyababaje abaRayons

Ntucikwe!

Mu ijoro ryari ritegerejwe n’abakunzi b’umupira w’amaguru mu Rwanda hose, ibintu byarangiye nabi ku bafana ba Rayon Sports nyuma yo gutsindwa na APR FC kuri penaliti 4-2 mu mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Amahoro 2026 wabereye muri Stade Amahoro. Umukino wari warangiye amakipe yombi anganya 1-1 mbere y’uko hajyaho penaliti zasize benshi mu ba-Rayons bafite agahinda n’umujinya udasanzwe.

‎Ariko ikibazo gikomeje kuvugisha abantu benshi kurusha ibindi ni kimwe gusa: Ni gute umunyezamu Kwizera Olivier yisanze ari umwe mu bateye penaliti zikomeye cyane kandi nyuma akaza no kuyihusha?

‎Ni ibintu byatunguranye cyane kuko benshi bari biteze ko penaliti za Rayon Sports zaterwa n’abakinnyi basanzwe bazitera cyangwa abafite uburambe bwinshi muri uwo mwanya. Gusa ibintu byahindutse ubwo Kwizera Olivier yahabwaga penaliti ya kabiri ya Rayon Sports, ibintu byahise bitera impaka nyinshi ku mbuga nkoranyambaga.

- Kwamamaza -

‎Uyu munyezamu wari umaze igihe ashimwa kubera ubuhanga bwe bwo gukinisha amaguru ndetse no gufasha ikipe kubaka umukino, ntiyahiriwe kuri iyi nshuro kuko penaliti ye yananiwe kujya mu izamu, ibintu byahise biha APR FC icyizere gikomeye cyo kwegukana igikombe.

Kwizera yari yishwe n’agahinda mu ijoro ryakeye ubwo APR Yatwaraga Igikombe.

‎Abafana benshi ba Rayon Sports ntibigeze babyakira neza. Bamwe bavuze ko uburyo penaliti zapanzwe bwagaragaje amakosa akomeye ndetse n’ubunyamwuga buke mu gihe nk’icyo gikomeye cyane.

‎Uwitwa Urinde Wiyemera yanditse ku rubuga rwa X amagambo yuzuyemo agahinda n’umujinya ati: “Reka mbwire Rayon Sports, ibi bintu mukora byuzuyemo umwanda. Muzi ryari Kwizera Olivier atera penaliti, noneho bikaba kuri penaliti ya kabiri? Ibi ntabwo ari ukugaragaza ubunyamwuga buke?”

‎Aya magambo yahise ashyigikirwa n’abafana benshi bavugaga ko ikipe yagombaga gushyira imbere abakinnyi bafite ubunararibonye bwo gutera penaliti aho gushyira igitutu ku munyezamu mu mwanya ukomeye nk’uwo.

‎Mu mukino nyirizina, Rayon Sports yari yatangiye neza cyane ndetse ibona penaliti ku munota wa 44 nyuma y’ikosa ryakorewe Asman Ndikumana. Ni nawe wayinjije neza maze Rayon Sports ijya kuruhuka iyoboye umukino n’igitego 1-0.

‎Gusa ibintu byahindutse mu gice cya kabiri ubwo APR FC yagarukaga ifite imbaraga nyinshi cyane. William Togui yahise yishyura igitego ku munota wa 50 maze umukino urushaho gukomera. APR FC yakomeje gusatira cyane ndetse igaragaza inyota yo kurangiza umukino mbere ya penaliti, ariko Rayon Sports nayo irwana no kutarekura.

‎Ubwo umukino wari ugeze muri penaliti, benshi mu bafana ba Rayon Sports bari bagifite icyizere kubera uburyo Kwizera Olivier yari yarabafashije mu yindi mikino harimo n’uwo bahuyemo na Police FC muri 1/4 aho yitwaye neza cyane mu bihe bya penaliti.

‎Ariko kuri iyi nshuro ibintu byahindutse burundu. APR FC yateye penaliti zayo neza binyuze kuri Hakim Kiwanuka, Gilbert Byiringiro, Claude Niyomugabo na Denis Omedi, mu gihe Rayon Sports yo yahushije penaliti ebyiri zirimo iya Kwizera Olivier ndetse na Asman Ndikumana.

‎Ubutumwa bwa Kwizera Olivier Bwasize Abafana Mu Rujijo

‎Nyuma y’umukino, benshi bari bategereje kumva icyo Kwizera Olivier avuga kuri penaliti yahushije ndetse n’icyo atekereza ku gutsindwa kwa Rayon Sports muri uyu mukino ukomeye.

‎Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, uyu munyezamu yahisemo gutanga ubutumwa bugufi ariko bwagaragaye nk’ubwerekana kwakira ibyabaye. Yagize ati: “Icyubahiro kibe icy’Imana ku bwa buri kimwe.”

‎Aya magambo yatumye bamwe bavuga ko Kwizera Olivier yakiriye ibyabaye nk’ibisanzwe mu mupira w’amaguru, mu gihe abandi bo bavugaga ko hakiri ibibazo byinshi Rayon Sports ikwiye kwisuzuma cyane cyane ku buryo ifata ibyemezo mu bihe bikomeye.

‎Ku rundi ruhande, APR FC yo yahise yegukana Igikombe cy’Amahoro cya 2026 ndetse inuzuza ibikombe bibiri muri uyu mwaka nyuma yo no gutwara shampiyona.




- Advertisement -spot_img

Inkuru wakunda

SIGA IGISUBIZO

Andika igitekerezo cyawe hano
Andika amazina yawe hano

- Kwamamaza -spot_img

Izindi wasoma ubu