Thursday, October 29, 2026

⁨Abanyafurika barenga 150 bahitanwe nigitero cya drone cyagabwe ku isoko.

Ntucikwe n'Iyi:

Igitero cya drone cyibasiye isoko rya Amiet mu gace ka Abyei, kari ku mupaka utavugwaho rumwe na Sudani na Sudani y’Epfo, cyahitanye nibura abantu 153 nk’uko umuyobozi waho yabitangaje. Igitero cyateje inkongi y’umuriro nyuma yo kwangiza ahabikwaga lisansi, mu gihe amakuru y’abahasize ubuzima yo agikurikiranwa.

Inkongi y’umuriro yongereye ubukana bw’ibyago
Associated Press yatangaje ko igitero cyabaye ku wa Mbere, tariki ya 19 Ukwakira 2026, ku isoko rya Amiet, mu majyaruguru y’umujyi wa Abyei.
Yohanna Akol Ngor, umuyobozi ushinzwe amakuru mu buyobozi bw’ako gace, yavuze ko umubare w’abapfuye wari wazamutse ugera kuri 153 ku wa Kabiri. Yavuze ko inkongi y’umuriro yari igikomeje, bityo hakaba hashoboraga kuboneka abandi bapfuye.

SOMA NIYI : Igisirikare cya Sudani gishinjwa ibitero bya drone byahitanye abarenga 300 bari bagiye gushyingura…

Umusirikare mukuru wa Sudani yabwiye AP ko igisirikare cy’icyo gihugu cyagabye igitero kigabije imodoka zitwara lisansi, avuga ko zari zigenewe umutwe witwaje intwaro wa Rapid Support Forces (RSF). Yavuze ko abapfuye bari abarwanyi ba RSF n’abantu bagurishaga lisansi mu buryo bunyuranyije n’amategeko.
Icyakora, AP yavuze ko itashoboye kugenzura mu buryo bwigenga niba koko abo bantu ari bo igitero cyari kigambiriye cyangwa umwirondoro w’abapfuye. Ni yo mpamvu ibyo byatangajwe n’umwe mu basirikare bigomba gufatwa nk’ibisobanuro by’uruhande rumwe, aho gufatwa nk’ukuri kwemejwe n’iperereza

Abakomeretse bahabwa ubuvuzi. Umuryango Doctors Without Borders, uzwi nka MSF, watangaje ko abantu barenga 20 bakomeretse bajyanywe ku bitaro bya Ameth Bek, harimo abafite ibikomere bikomeye n’abahiye.

Umuryango w’Abibumbye wanenze ibitero bya drone byagabwe hafi ya Amiet Market na Todach, uvuga ko byahitanye abasivili, barimo abagore n’abana, kandi bigakomeretsa abandi.

Abyei ni agace kamaze igihe kirekire kavugwaho rumwe na Sudani na Sudani y’Epfo. Intambara hagati y’igisirikare cya Sudani n’umutwe wa RSF yatangiye muri Mata 2023, ikomeza guteza umutekano muke n’ibibazo by’ubutabazi.

- Advertisement -spot_img

SIGA IGISUBIZO

Andika igitekerezo cyawe hano
Andika amazina yawe hano

- Advertisement -spot_img
Andi Mashya!

FRN ya Joseph Kabila ishinja Kinshasa guhitamo intambara aho guhitamo ibiganiro by’amahoro

Umutwe wa Front pour la Refondation de la Nation (FRN) wa Joseph Kabila watangaje ko ubutegetsi bwa Kinshasa bwahisemo...
- Advertisement -spot_img

Soma n'Izi Nkuru