AKA KANYA

Abashaka kureba igikombe cy’isi mwihurizo Nyuma yuyu mwanzuro perezida Trump afashe

Impungenge zatangiye kugaragara mu bafana bitegura kureba Igikombe cy’Isi, nyuma y’uko Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, atangaje ko abakozi ba U.S. Immigration and Customs Enforcement iki kikaba ari ikigo gishinzwe ibyinjira ,abinjira n’abasohoka avuga ko bagiye koherezwa ku bibuga by’indege kugira ngo bafashe mu bijyanye n’umutekano.

Byatangaje Benshi

‎Ibi Trump yabitangaje abinyujije ku rubuga Truth Social, avuga ko icyo gikorwa cyatangiye ku wa 23 Werurwe. Yavuze ko aba bakozi bazafasha abakozi ba Transportation Security Administration, bakomeje gukora nubwo hari ibibazo byatewe n’ihagarara ry’igice cya guverinoma.

‎Ibi bibazo byaturutse ku kibazo cy’ingengo y’imari mu gisata cy’umutekano w’imbere mu gihugu (Department of Homeland Security), nyuma y’uko Inteko Ishinga Amategeko itabashije kumvikana ku ngengo y’imari mu mezi ashize. Ibi byatumye bamwe mu bakozi ba TSA badahabwa imishahara yabo ku gihe, bituma ku bibuga by’indege haba ubuke bw’abakozi no gutinda gukabije mu kwakira abagenzi.

Trump yabashimiye

‎Mu butumwa bwe, Trump yashimye abakozi ba TSA bakomeje akazi nubwo bahura n’ibibazo, anenga cyane abo mu ishyaka ritavuga rumwe na we abashinja kudindiza amafaranga yagombaga gutangwa.

Icyo rubanda babivugaho

‎Nubwo hari abashyigikiye iki cyemezo bavuga ko cyafasha mu kongera umutekano, abandi bagaragaje impungenge ko kuba abakozi bikigo gishinzwe ibyinjira ,abinjira n’abasohoka  bari ku bibuga by’indege bishobora gutuma bamwe mu bagenzi, cyane cyane abava mu mahanga, bagira ubwoba cyangwa bakabura uko bitwara.

‎Mu gihe hategerejwe abashyitsi benshi bazitabira imikino mpuzamahanga nk’igikombe cy’isi , iki cyemezo kigaragaza uburyo bigoye guhuza umutekano n’uburyo bwiza bwo kwakira abagenzi mu bwisanzure.

‎Ibi bikaba bije bikurikira nubundi Imvururu zikomeje gukaza umurego mu burengerazuba bwo hagati zishyamiranyije Leta zunze ubumwe za America, Israel ndetse na Iran.

sangiza abandi kuri

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Post