Tariki ya 10 Mata 1994, Abatutsi benshi ba Rushashi biciwe i Rwankuba kuri paruwasi gatolika,hafi y’ibiro by’Umurenge wa Rushashi hahoze SuPerefegitura Rushashi ndetse n’urukiko, i Shyombwe,ndetse no mu gace k’ubucuruzi ka kinyari(hiswe CND mu 1994)
Rushashi ni ahantu habereye inama zitegura kwica Abatutsi, harimo izabereye kwa Burugumesitiri w’iyahoze ari komini Musasa witwaga Havugimana Aloys ndetse no ku biro by’iyo komini, izaberaga kandi ku cyicaro cya perefegitura ya Kigali Ngali ziyobowe na perefe Karera François,ku biro bya SuPerefegitura ya Rushashi,ibiro bya Komini Rushashi kuri Segiteri ya Shyombwe,EAV Rushashi,no ku biro bya Segiteri Joma.
Perefe Karera François yahamijwe icyaha cya Jenoside n’urukiko mpanabyaha mpuzamahanga rwashyiriweho U Rwanda. Yakatiwe igihano cy’igifungo cya Burundu.
Abatutsi bari bahungiye mu kigo nderabuzima cya Ruramba muri Komine Rwamiko,Gikongoro barimbuwe na Mugirangabo Silas, Superefe Biniga Damiyani.
Kuwa 10Mata 1994 nibwo Abatutsi bari bahungiye mu kigo nderabuzima cya Ruramba muri Komine Rwamiko,Perefegitura ya Gikongoro Bishwe.

Abagize uruhare mu kubica harimo Mugirangabo Silas wari Burugumesitiri wa Komini Rwamiko,Superefe Biniga Damiyani,Mutaganda wari konseye wa Ruramba,Gafaranga Innocent wari Insipeguteri w’amashuri muri Komine Rwamiko, Mu Ruramba hakaba hari urwibutso rwa jenoside rushyinguyemo imibiri iri hagati ya 1200-1500.
Komini Satinsyi Abatutsi batwikishwaga linsansi biciwe muri Ngororero.
Kuva ku itariki ya 8 kugeza kuya 10 Mata 1994, muri Ngororero ahari icyahoze ari ingoro ya MRND ndetse n’ibiro bya Superefegitura Ngororero ya Perefegitura Gisenyi, hiciwe Abatutsi benshi baturutse mu byari Komini satinsyi, Ramba na Gaseke no mu nkengero zaho, ariko hari n’abatwikiwe muri ayo mazu y’ubutegetsi hakoreshejwe lisansi mu gihe bo bibwiraga ko baje kuhihisha.
Inama nyinshi zabaye zirebana no kubica zaberaga mu byari ibiro bya Superefegitura ya Ngororero, ku biro bya za Komini Ramba, Gaseke, na Satinskyi. Abenshi mu Batutsi bishwe kuwa 10 Mata 1994, kandi ni nayo tariki Akarere kibukaho abahaguye.

