Leroy-Jacques Mickels wa Amavubi yasabye urubyiruko rw’u Rwanda gukomeza ubumwe, urukundo n’ubwubahane mu gihe cyo Kwibuka Genocide yakorewe Abatutsi mu 1994.
Mu minsi yashize nibwo abavandimwe batatu b’impanga bongewe mu ikipe y’igihugu amavubi.Aba bakinnyi bari mubitwaye neza cyane by’umwihariko umwe muri bo ariwe Leroy-Jacques Mickels waje akagaragaza urwego rudasanzwe mu mavubi, agaragaza impano ye yaje kugaragarira mu mikino ya FIFA Series 2026.
Uyu rutahizamu ukinira Zira FK asanzwe akinanamo na Mutsinze Ange Nawe ukinira amavubi yitwaye neza cyane anagira uruhare rukomeye mu gufasha u Rwanda kwegukana igikombe muri iri rushanwa ibintu byashimishije abakunzi b’umupira w’amaguru ndetse bikomeza gutuma bamwitegaho byinshi mu bihe biri imbere.
Mu gihe u Rwanda rwibuka ku nshuro ya 32 Genocide yakorewe Abatutsi mu 1994 Mickels yagaragaje ko atari umukinnyi mwiza gusa ahubwo ari n’umwe mu rubyiruko rufite icyerekezo cyo kubaka igihugu. Mu kiganiro yahaye ikinyamakuru ISIMBI yasabye urubyiruko rw’u Rwanda gukomeza kugira uruhare rugaragara mu kubaka igihugu rushingiye ku ndangagaciro z’ubumwe, urukundo n’ubwubahane.
Yagize ati: “Muri iki gihe cyo kwibuka abacu, ubutumwa naha Abanyarwanda bagenzi banjye by’umwihariko urubyiruko ni ukuguma turi umwe. Ntitwibagirwe ahahise ahubwo dukomeze kubaka ahazaza hashingiye ku kubahana n’urukundo nk’uko bimeze uyu munsi. Muterwe ishema n’igihugu cyacu kandi ntitukibagirwe ko icyubahiro cya muntu kitagomba guhohoterwa.”
Aya magambo ye agaragaza neza ko siporo ishobora kuba urubuga rukomeye rwo gutanga ubutumwa bwubaka sosiyete aho abakinnyi b’ibyamamare bashobora kugira uruhare mu guhindura imyumvire y’urubyiruko no kurushishikariza kuba inkingi z’iterambere ry’igihugu.
Genocide yakorewe Abatutsi mu 1994 ni amateka mabi u Rwanda rwanyuzemo aho mu minsi 100 gusa abarenga miliyoni imwe bishwe bazira uko bavutse. Ni amateka akomeza kwigisha Abanyarwanda bose akamaro ko kubungabunga ubumwe n’amahoro no guharanira ko ibyabaye bitazongera kubaho ukundi.Ubutumwa bwa Mickels buje bushimangira ko urubyiruko ari rwo mizero y’ejo hazaza h’u Rwanda.
Kubaka igihugu bisaba kumenya amateka, kuyigiraho no gushyira imbere indangagaciro zituma habaho kubana neza no kubahana hagati y’Abanyarwanda.Mu gusoza ubutumwa bwa Leroy-Jacques Mickels ni isomo rikomeye ku rubyiruko n’Abanyarwanda muri rusange ribibutsa ko kubaka igihugu ari inshingano ya buri wese.
Ubumwe, urukundo n’ubwubahane ni byo bizatuma u Rwanda rukomeza gutera imbere kandi bikarinda ko amateka mabi nka Genocide yakorewe Abatutsi mu 1994 yongera kubaho ukundi.

