Hari igihe umuntu ashobora kubyuka mu gitondo ibintu byose yari yarubatse bikaba bisa n’ibihise mu kanya gato. Ni ko byagenze kuri RunUp umuhanzi wari uri kuzamuka neza ,ufite izina, indirimbo zikunzwe n’abafana, ndetse n’icyizere cy’ejo hazaza heza. Ariko none ubu, ibintu byahindutse mu buryo butunguranye, bituma benshi bibaza bati: “Byagenze bite?”
Mu minsi ishize, inkuru y’uyu muhanzi yatangiye gukwirakwira cyane ku mbuga nkoranyambaga, bamwe batangara, abandi bavuga bati “twari twarabibonye.” Hari n’abibukije amagambo yavuzwe mbere, aho abantu bamwe bageragezaga kuburira uyu muhanzi ku mikoranire ye n’iyo label yo muri Nigeria yamufashaga, SIINKO. Icyo gihe, benshi ntibabyumvaga, abandi babifata nk’amagambo asanzwe.
Ariko uko iminsi yagiye ishira, ibintu byagiye bisobanuka gahoro gahoro. RunUp ubwe yigeze kuvuga ko yasabwaga amafaranga angana na miliyoni 20 z’amafaranga y’u Rwanda kugira ngo yisubize izina rye n’ibihangano bye byose. Ibi byatumye benshi batangara, kuko ayo mafaranga ari menshi cyane ku muhanzi uri mu nzira yo kwiyubaka.
Icyababaje kurushaho ni uko ibyo RunUp yari amaze kugeraho byose indirimbo ze, ndetse na channel ye byamaze kujya mu maboko ya SIINKO. Ubu iyo urebye aho yashyiraga ibihangano bye cyane cyane kuri YouTube usanga bitakiri ibye mu buryo bwuzuye kuko n’izina ry’urubuga rwe ryamaze guhindurwa mu mazina yiyi Label. Ni ibintu byasize benshi bibaza uko umuhanzi ashobora gusubira inyuma mu buryo nk’ubu nyuma yo gukora cyane imyaka itatu yose.
Mu itangazo ryashyizwe hanze na SIINKO, bo bagaragaje ko gutandukana kwabaye mu bwumvikane bw’impande zombi. Bavuze ko nyuma yo gutekereza no gusuzuma neza bombi bumvikanye guhagarika imikoranire yabo y’akazi. Banashimiye RunUp ku ruhare yagize mu gihe bakoranaga banamwifuriza amahirwe masa mu buzima bwe bushya.

Ariko nubwo ayo magambo asa n’atuje, ku ruhande rw’abakunzi b’umuziki ibi bintu ntago byumvikanye neza. Kuba umuhanzi asigara nta burenganzira ku izina rye n’ibihangano bye, byateye impaka nyinshi. Hari abavuga ko ari isomo rikomeye ku bahanzi bose bakizamuka ko amasezerano basinya agomba gusomwa neza no gusobanukirwa mu buryo bwimbitse.
Ubu RunUp ari mu bihe bishya bitandukanye cyane n’ibyo yari arimo mbere. Nubwo yari amaze kumenyekana mu ndirimbo nziza ziryoheye amatwi harimo n’iyamamaye cyane yise Tsunami kuri ubu yari ifite milliyoni zirenga 11 kurubuga rwe rwa Youtube.ubu asa n’ugiye gutangira bundi bushya nk’umuhanzi mushya. Kubaka izina bundi bushya si ibintu byoroshye bisaba igihe, imbaraga, n’abafana bakomeza kumushyigikira.
Hari n’abavuga ko bishobora kumutwara igihe kirekire cyane kugira ngo agaruke ku rwego yari agezeho. Ariko nanone, amateka y’umuziki agaragaza ko hari abahanzi benshi bagiye bahura n’ibibazo nk’ibi ariko bagashobora kongera kwiyubaka bagakomera kurushaho.
Icyo benshi bategereje ubu ni ukumenya intambwe azafata: ese azashobora kongera kwiyubaka no kugaruka mu buryo bukomeye? Cyangwa ibi bizahinduka imwe mu nkuru zibabaje z’abahanzi batabashije gukomeza urugendo rwabo?
Icyizere kirahari, ariko inzira iracyari ndende. RunUp afite guhitamo: gusubira inyuma cyangwa gukoresha ibi nk’intangiriro nshya. Abafana be bo basigaye bafite inshingano yo kumwereka niba bagikomeje kumushyigikira muri uru rugendo rushya.


Comments (1)
Amani vainqueur 2026-04-17
I like your news