Hari amagambo make ashobora kuvugwa, ariko agahita ahindura ibintu byose. Ni ko byagenze mu ijoro ryakeye ubwo Kagame Gateka Brianne uzwi nka DJ Brianne yashyiraga hanze ubutumwa bugufi bugira buti: “Mu cyumweru gitaha… tuzajya live. Ukuri kuzakajya ahagaragara. Kandi mask izagwa.”
Nta mazina yavuze, nta bisobanuro birambuye yatanze ariko ibyo yavuze byari bihagije kugira ngo imbuga nkoranyambaga zigurumane. Kuva uwo munsi abantu bose bari kwibaza ikintu kimwe: ni nde ashaka kuvuga? Ni ayahe makuru azashyira hanze? Kandi se ni iki cyihishe inyuma y’ibi byose?
Uko amasaha agenda ashira, amatsiko agenda yiyongera. Abafana be, abamunenga, ndetse n’abandi benshi badakurikiranira hafi imyidagaduro bose bari gukurikira hafi buri kintu cyose akora. Kuba yaravuze ko uwo ashaka gushyira ahagaragara ari “umuntu umeze nk’umumarayika inyuma ariko ari satani” byatumye ibintu birushaho gukomera abantu batangira gutekereza cyane ku bashobora kuba bavugwa.
Ariko inyuma y’aya matsiko yose, hari indi nkuru ikomeye igaragara inkuru y’urugendo rwa DJ Brianne ubwe. Mu bihe bitari ibya kure cyane, yigeze kunengwa cyane. Hari abamuvugagaho imiterere, ubuzima bwe, n’ibyo akora, bamwe bavuga ko atazagera kure. Ariko aho gucika intege yahisemo gukomeza, akoresha ibyo kunengwa nk’imbaraga zo kwiyubaka.

Uyu munsi, DJ Brianne ari mu ba deejauy b’abagore bazwi cyane mu Rwanda, kandi izina rye riragenda rirenga imipaka. Ibi byagaragaye cyane mu mafoto n’amashusho aherutse gushyira hanze ari i Paris, aho yasuye n’ahazwi cyane ku isi nka Eiffel Tower. Ibi ntabwo byari ugusangiza abantu urugendo gusa ahubwo byari nk’igisubizo cyicecekeye ku bamushidikanyagaho aho yakoresheje amagambo ababaza, aho bageze ugereranyije n’aho we ageze.
Si ibyo gusa kuko mu minsi yashize hagiye hanze inkundura y’amagambo ku mbuga nkoranyambaga aho hirya no hino bavugaga ku bagore bakora akazi ko kuyobora ibirori mu tubari dutandukanye aho bavugaga ko aba ari indaya bataba bagenzwa na kamwe.DJ Brianne ari mubakoresheje urubuga rwe mu kuvuga kuri iki kibazo cya (hosting) . Yagaragaje ko bishoboka gukora ako kazi mu buryo bw’umwuga kandi wubahiriza agaciro kawe ,atanga urugero rwa Muyango Claudine nk’umuntu wabikoze neza.
Yanavuze ku kibazo gikomeye cyo gufatwa nabi (exploitation), agaragaza ko hari abakobwa bamwe bagwa mu bibazo bitewe no kutagira intego zisobanutse cyangwa imipaka bihaye.
Nubwo yavuze aya magambo bamwe akabagirira akamaro, amaso y’abantu aracyari ku butumwa bwe bwa mbere ubwo yavuze ku “kuri kuzigaragazwa.” Amatsiko aracyiyongera, ibitekerezo bikomeza gusakara, kandi buri wese ategereje uwo munsi yavuze.
Ese ni nde uzashyirwa ahagaragara? Ese ni ayahe mabanga yari yarahishwe? Kandi se bizagira izihe ngaruka mu myidagaduro yo mu Rwanda?
Kugeza ubu,nta gisubizo kiraboneka neza. Bamwe bavuze ko DJ Brianne azi gukurura abantu no kubashyira ku murongo umwe w’ibitekerezo. Nyuma yagahe atavugwa Yagaragaje ko atari umuntu woroshye kwirengagiza.
Ubu hasigaye gutegereza. Kuko nk’uko yabivuze, mu cyumweru gitaha, ukuri kuzajya ahagaragara kandi bishobora guhindura byinshi kurusha uko abantu babitekereza.
Ese uwo Muntu urumva ari nde?

