Yahawe Gushakisha uwatangaga amabanga ya FBI, Nyuma Batahura ikintu batari biteze nagato

Ntucikwe!

Iyo bigeze ku kintu kijyanye n’ubutasi ubundi bavuga ko nta muhanga wabyo, ibi nukubera ko uwiyita umuhanga inyuma ye nawe haba hari abandi bamuneka. Rimwe muri za 2000 muri leta zunze ubumwe za Amerika havutse ikibazo cyuko amakuru y’ibanga muri FBI yajyaga hanze ndetse baza kumenya ko by’umwihariko ayo makuru yabo ahabwa inzego z’ubutasi z’uburusiya.

Muri FBI babuze ayo bacira nayo bamira ariko biyemeza gukora ibishoboka byose bagahiga bukware umugambanyi ubarimo akaba akorera uburusiya. Hari umugabo bari bafite w’umuhanga cyane mu guhiga intasi mpuzamahanga ndetse yari amaze igihe muri FBI akaba yitwaga Robert Hanssen. Uyu bamuhaye akazi gakomeye ko gutahura intasi mpuzamahanga yaba ibihishemo, gusa aba ntibamenye ikibazo gikomeye bafite ko ahubwo ari nyirubwite bari bamaze guha akazi ko gukemura ikibazo we ubwe yateye.

Robert Hanssen, niwe wari intasi y’uburusiya ndetse akajya atanga amakuru abanyamerika batabizi ndetse badashobora no kumukeka, uyu byaje kumenyekana ko yakoreye uburusiya kuva mu 1979 bukiri leta z’abasoviyeti ndetse na nyuma zisenyutse akomeza gukorera uburusiya. Uyu yamaze imyaka 20 atanga amakuru ku barusiya kandi akorera ikigo gishinzwe kurwanya ubutasi mpuzamahanga (counterintelligence)

- Kwamamaza -
Robert Hanssen, niwe wari intasi y’uburusiya ndetse akajya atanga amakuru abanyamerika batabizi

Uyu yagurishije amakuru ku barusiya imyaka 20 kandi akorera ikigo kirwanya ibyo yakoraga, ubwo yavumburwaga abakozi ba FBI bose baguye mu kantu ndetse icyo gihe batangaza ko aribwo bwa mbere bakubiswe n’ikibazo gikomeye kigendanye n’ubutasi bukozwe n’umwanzi.

Yatawe muri yombi muri 2001 ubwo yaramaze gutanga amakuru ahantu hamwe muri virginia ariko bikaba byari agatego bari bamuteze, uyu mu rubanza rwe yakatiwe ibihano 15 byose byo gufungwa burundu ndetse uyu yaje gupfa muri 2023.

- Advertisement -spot_img

Inkuru wakunda

SIGA IGISUBIZO

Andika igitekerezo cyawe hano
Andika amazina yawe hano

- Kwamamaza -spot_img

Izindi wasoma ubu